Home Amakuru Rebecca Kadaga wari umaze igihe ategeka abadepite ba Uganda yasimbuwe

Rebecca Kadaga wari umaze igihe ategeka abadepite ba Uganda yasimbuwe

0

Rebecca Kadaga wari umaze imyaka 11 ayobora inteko ishingamategeko ya Uganda yasimbuwe kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa amatora yabaye mu nteko kuri uyu wambere taliki ya 24 Gicurasi 2021.

Kadagada yatsinzwe na Jacob Oulanya bose baturuka mu ishyaka rya NRM rya perezida Museveni riri ku butegetsi kuva mu 1986.

Kadaga yatsinzwe ku majwi 197 mu gihe Jacom wamutsinze yari afite amajwi 310. Kadaga yiyamamarija kuyobra inteko nk’umukandida uhanganye n’uwo muri NRM kuko mu ishyaka NRM bari bamwangiye kwiyamamariza uyu mwanya ariko nawe ntiyabura kugaragaza inyota y’uyu mwanya avuga ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Hari andi makuru avuga ko hari ibyo atumvikanye na Perezida Museveni akaba aribyo bimuviriyemo gutsindwa kuri uyu mwanya.

Rebecca Kadaga yatangiye kuyobra iyi nteko kuva mu 2011, mu gihe yari ayoboye inteko ishingamategeko ya Uganda nibwo bahinduye itegeko nshinga bemeza ko umutu wese yemerewe kwiyamamaza hatitawe ku myaka afite na manda yayoboye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtamuhanga Cassien wakatiwe gufungwa imyaka 50 agatoroka ubutabera ashobora kuba yafashwe
Next articlePerezida Kagame yakiriye mu Rugwiro umwe mu bakinnyi ba Patriots
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here