Home Uncategorized Regis Gatarayiha ntakiyoboye urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka

Regis Gatarayiha ntakiyoboye urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka

0

Kuri uyu wambere Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayozi bamwe b’ibigo bikomeye mu Rwanda ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga.

Mu mpinduka Perezida Kagame yakoze, yagize ACP Lynder Nkuranga, umuyobozi mukuru w’abinjira n’abasohoka amusimbuza Gatarayiha Regis wayoboraga iki kigo.

ACP Lynder Nkuranga yaramaze umwaka ashinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu.

Ku mwanya w’Ubutasi bwo hanze y’Igihugu ACP Lynder Nkuranga yasimbujwe Col Jean Paul Nyirubutama.

Col Nyirubutama, yari asanzwe ari umunyamabanga wungirije mu rwego rw’iperereza rya gisirikare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Jay Polly yasezeweho bwanyuma n’abarimo Minisitiri Bamporiki
Next articlePerezida Kagame yemeye kugurira abacamanza mudasobwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here