Home Ubutabera Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abagambanyi

Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abagambanyi

0

Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka.

Uyu Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019, ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu kwiyamamaza yari yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Agejejwe imbere y’ubutabera yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n’ifoto y’abo biganye yakuye kuri Google. Gusa ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

Ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Rev Karangwa yafungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw. Nuko tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko Rev Karangwa ari ‘umwere’. Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John.

Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruri Nyamirambo rwashimangiye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Rev Karangwa ari umwere. Aganira n’itangazamakuru, Rev Karangwa yashimye ko ubutabera bwamurenganuye.

Rev. Karangwa ati “Uko wabibonye ni ko kuri, turashimira ubutabera bw’igihugu cyacu ko buca imanza zitabera kandi rwose bwakoze ibyo bwagombaga gukora.’’

Yongeyeho ati “Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ukuri kw’ibyo barega.’’

Uyu mugabo Rev Karangwa yasabye Abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR by’umwihariko kugira urukundo no kugendera kure ibinyoma n’inzangano.

Aho yavuze ati “Ntibikwiye ko abantu bashaka kwicisha abandi bakurikiye gushaka imyanya cyangwa uko barimiraho abandi ubutaka. Ndamenyesha abakirisitu bo mu Itorero ryacu rya ADEPR ko inkuru zatanzwe atari ukuri kuko ukuri kwagiye ahagaragara.’’

Reka tubabwire ko Rev Karangwa kimwe na Biro Nyobozi yose yabarizwagamo yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem nk’Umuvugizi baheruka gukurwa ku buyobozi mu mpinduka zakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere zigamije guha itorero icyerekezo gishya.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePresident Tshisekedi pardons Col. Kapend jailed over Kabila assassination
Next articleCovid: Ingendo hagati y’uturere zahagaritswe, ubundi yari kuba ‘Guma mu rugo’

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here