Home Ubutabera RIB ivuga ko ariyo yifatiye intwari yo muri “Hotel Rwanda”

RIB ivuga ko ariyo yifatiye intwari yo muri “Hotel Rwanda”

0

Abashinzwe iperereza mu Rwanda bavuga ko Paul Rusesabagina, intwari ya Hotel Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bigera kuri 14 birimo ubwicanyi no gutwika i Kigali, atigeze atabwa muri yombi abifashijwemo n’igihugu icyo ari cyo cyose.

Tariki ya 31 Kanama 2020, ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB) byerekanye Paul Rusesabagina mu mapingu imbere y’abanyamakuru i Kigali, bivuga ko yatawe muri yombi ku cyemezo mpuzamahanga n’ubufatanye bw’ibindi bihugu, ariko byanga gutanga ibisobanuro birambuye byirinda kubangamira iperereza.

Abantu benshi batunguwe no kubona Rusesabagina i Kigali

Uku gufatwa kwatunguye benshi ku isi yose, nta gihugu na kimwe kigeze kemera ko cyakoranye n’u Rwanda. Ubu abayobozi ba RIB bavuga ko ubufatanye mpuzamahanga u Rwanda rwabonye bwari mu buryo bwo gukusanya ibimenyetso ku ruhare yagize mu byaha ariko atari mu kumuta muri yombi.

RIB imufite yabikomojeho

Ubu abayobozi ba RIB bavuga ko “ubufatanye mpuzamahanga” u Rwanda rwabonye, bwari mu buryo bwo gukusanya ibimenyetso ku ruhare yagize mu byaha ariko atari mu kumuta muri yombi.

Ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yatangarije ikinyamakuru The EastAfrican ko babonye ubufatanye buturutse mu bihugu bitandukanye mu gihe cy’iperereza ryabashoboje gutanga icyemezo mpuzamahanga. Ati “Iyo umuntu ashakishwa n’ubutabera dushobora gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo tumufate.”

Amahanga yirinze kubyivangamo nk’uko bimenyerewe

Nyuma gato y’itabwa muri yombi, Ububiligi afitiye ubwenegihugu bwatangaje ko ntaho bahuriye n’ifatwa rye, mu gihe USA (aho atuye) yasabye ko Bwana Rusesabagina yitabwaho kimuntu no gukurikiranwa mu mucyo.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu Dubai nazo zahakanye ko nta ruhare zagize mu ifatwa rye, zivuga ko yavuye i Dubai mu ndege bwite yerekeza mu Rwanda.

Ugushimutwa

Mu gihe umuryango we wavuze ko yashimuswe, Bwana Rusesabagina aheruka kubwira umunyamakuru wa The East Africa ko atarabasha kuvugana n’umuryango we. Gusa ku wa mbere, Col Ruhunga yavuze ko yavuganye na bamwe mu bagize umuryango akoresheje telefoni.

Ibyaha arega si ibya vuba aha

U Rwanda rwafunguye dosiye mpanabyaha kuri Bwana Rusesabagina mu 2012 maze itsinda ry’iperereza ryoherezwa mu Bubiligi inshuro ebyiri, mu 2012 na 2016, kugira ngo bakusanye ibimenyetso ku ruhare rwe muri ibyo byaha aregwa.

Bwana Ruhunga ati “Iperereza ryacu ryakajije umurego, twasabwe gutanga icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi mu Gushyingo 2018. Ibihugu byafatanije gutanga ibimenyetso. Igihe yafatwaga, twari dufite ibimenyetso bihagije bishimangira ko ibyo byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko. ”

Perezida Kagame yaciye amarenga

Ku cyumweru tariki 6 Nzeri 2020 mu kiganiro yagiriye kuri RBA, Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko Bwana Rusesabagina yaba yarashutswe agiye gufata indege yaje kumuzana mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko agomba gusubiza abayobozi ku bikorwa by’imitwe y’inyeshyamba yibasiye u Rwanda ikica abasivili mu turere dutatu.

Abazunganira Rusesabagina mu mategeko ntibavugwaho rumwe

Ubu havutse impaka ku uzamuhagararira mu rukiko, nyuma yuko umuryango we wamaganye umunyamategeko wo mu mujyi wa Kigali wavuze ko ari ku rutonde rw’abahagarariye mu mategeko Bwana Rusesabagina.

Me David Rugaza yari yavuze ko Bwana Rusesabagina yamushyize ku rutonde rw’abavoka kugira ngo amubere umwunganizi. Gusa umukobwa we, Carine Rusesabagina yaramwamaganye, avuga ko Me Rugaza yatowe n’abaturage ba Kagame.

Fondasiyo ya Hotel Rwanda nayo yasohoye itangazo ku wa mbere tariki 6 Nzeri 2020 yamagana Me Rugaza, uvuga ko uwo munyamategeko itamuzi.

Igira iti: “Umuntu utazwi n’umuryango wa Rusesabagina mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko ari umunyamategeko Rusesabagina yahisemo. Ntabwo aribyo. Ubu ni ubundi buryo bwo kubangamira ubutabera umuryango mpuzamahanga utagomba kwihanganira. ”

Icyo RIB ibivugaho

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jannot Ruhunga yemeye ko umuntu wavugaga ko ari umwunganizi wa Bwana Rusesabagina yanzwe kubera ko atatanze ibimenyetso byerekana ko yari yemerewe n’umuryango.

Ruhunga akomeza avuga ko U Rwanda rwiteguye gukorana n’abavoka bose bazinjira muri uru rubanza igihe cyose bazakurikiza inzira zemewe n’amategeko bakanyura mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda.

Ubu umuryango wasohoye urutonde rwabavoka batandatu bazamuhagararira; Umunyarwanda, Umunyaositaraliya, Umubiligi, Umunyakanada, n’abanyamerika babiri.

Paul Rusesabagina w’imyaka 66 yamamaye ku isi ubwo yagaragazwaga nk’intwari muri filime Hotel Rwanda, kubera uruhare yagize mu gukiza abarenga igihumbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwa mbere Lionel Messi yagaragye mu ikipe ya Barcelona atishimye
Next articleSankara yasabye ko ikirego ke cyahuzwa n’icya Rusesabagina

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here