Home Uncategorized RIB yategetse abakozi bayo kwambara impuzankano (uniform)

RIB yategetse abakozi bayo kwambara impuzankano (uniform)

0

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko abagenza cyaha bose batangira kwambara impuzankano Uniform guhera taliki ya 5 Gicurasi uyu mwaka ndetse n’utayambaye akabanza kwerekana ikimuranga mbere yuko agira uwo aganira nawe ku by’akazi.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo uru rwego rwageneye abaturarwanda.

Urwego rw’Igihug rw’abagenzacyaha rumaze imyaka itatu rukora ariko nta mpuzankano bagiraga yihariye bikaba byatuma benshi babiyitirira cyangwa hakaba hari utabizera bitewe n’imyumvire ye.

RIB yiyongereye ku nzego z’umutekano za Dasso, polisi n’igisirikare n’abacunga umutekano bigenga basanzwe bafite impuzankano zizwi.

Impuzankano zatangajwe na RIB zigizwe n’akambaro ko hejuru kambarwa inyuma y’ishati cyangwa umupira (ijile) ifite ikirango cya RIB iburyo n’izina ry’umugenzacyaha ibumoso hejuru y’umufuko n’ipantaro byose byirabura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatuye Huye ntibabujijwe na Covid-19 kwishimira Tour du Rwanda
Next articleUmuherwe Bill Gate yatandukanye n’umugore we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here