Home Politike RNC ya Kayumba Nyamwasa niyo iri inyuma y’abashaka gusenya Green Party

RNC ya Kayumba Nyamwasa niyo iri inyuma y’abashaka gusenya Green Party

0

Kuri uyu wa mbere nibwo ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryasohoye itangazo ryirukana bamwe mu bayoboke baryo ribashinja ubugambanyi no gushaka gucamo ishyaka ibice. RNC ya Kayumba Nyamwasa n’Abaryankuna ba Ntamuhanga Cassien nobo bakekwaho kua inyuma y’ibi bikorwa byashakaga gusenya uyu mutwe wa politiki.

Tuyishime Jean Deogratius na Mutabazi Ferdinand nibo birukanwe muri iri shyaka bashinjwa ubugambanyi.

Mu kiganiro n’Intego, Umuyobozi w’ishyaka Depite Frank Habineza avuga ko aba bagabo bari bamaze igihe bafite imigambi yo gusenya ishyaka bafashijwe n’abantu bikekwa ko ari abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera muri Afurika y’epfo, Rwanda National Congress, RNC,

Yagize ati: : “ Hari hashize igihe bajya mu bakuru b’ishyaka ku rwego rw’intara bakababwira ko bashaka gushinga ishyaka ryabo ko bari gufashwa n’abantu bari hanze y’Igihugu kandi ko bafite ama miliyoni menshi arenga 100 bazabahaho.”

Dr. Frank Habineza akomeza agira ati: “ Usibye abayobozi b’intara mu ishyaka banageraga ku bayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Akarere gusa abo bagezagaho gahunda zabo nibo babacaga inyuma bakaza kubitubwira natwe tugakora icukumbura ryacu kugeza tumenye ukuri kwabyo tukabirukana.”

Dr. frank Habineza akomeza avuga ko hari icyatumye bakeka RNC n’abaryankuna mu bari inyma y’umugambi yo gusenya no gucamo ibice ishyaka rya Green Party.

“ Impamvu tuvuga RNC ni uko nk’uriya Mutabazi wo mu Karere ka Ruhango, yigeze kwiburisha kubera amdeni yari afite bivugwa ko yaburiwe irengero, bamwe mu bakorana na RNC barimo Ntamuhanga Cassien n’abandi biyita abaryankuna bakorana bya hafi na RNC nibo bamutabarije cyane bavuga ko yaburiwe irengero andi makossa bakayadushyiraho bavuga ko ntacyo turi gukora. Ibi rero n’ibindi nibyo bituma tuvuga ko hari imikoranire yabo mu guhungabanya ishyaka ryacu.”

Usibye gucamo ibice aba birukanwe mu ishyaka ngo banshakaga kuzakoresha imyigaragambyo abayoboke b’ishyaka rya Green party.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije DGPR, ni rimwe mu mshyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi riheruka kwiyamamriza amatora y’umukuru w’Igihugu rigatsindwa ariko nyuma rrigatsinda amatora y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSudani: Jenerali Burhan yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu
Next articleHakuzimana Rashid nyuma yo gusabirwa gufungwa yahamagajwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here