Home Uncategorized Ronald Koeman, umutoza wa Barcelona uri ku gitutu, avuga ko “arambiwe”

Ronald Koeman, umutoza wa Barcelona uri ku gitutu, avuga ko “arambiwe”

0

Amakuru avuga ko uyu Muholandi w’imyaka 58 ari hafi kwirukanwa nyuma yuko Barça itsinzwe imikino ibiri ya mbere ya Champions League ndetse ikaba irimo kugorwa na shampiyona ya La Liga.

Ariko mbere yuko iyi kipe kuri uyu wa gatandatu ikinira kwa Atletico Madrid ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, Koeman aracyari mu rujijo kuri ejo hazaza he muri iyi kipe.

Ku wa gatanu yagize ati: “Nta muntu n’umwe uragira ikintu na kimwe ambwira”.

“Perezida [Joan Laporta] yari hano ariko sinamubonye kuko twari turimo kwitegura umukino w’ejo [kuri uyu wa gatandatu].

“Ndacyari hano, ariko mfite amaso n’amatwi kandi ibintu byinshi biyanyuramo.

“Ndambiwe no gusabwa kwisobanura. Ntibyumvikana. Uyu munsi si cyo gihe [gikwiye], ariko umunsi umwe nifuza kuvuga ku bintu byose ntekereza kuri ibi byose”.

Ariko, uyu wahoze atoza Everton n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yanze gusubiza ikibazo ku mubano we na Laporta, aravuga gusa ati: “Ndacyari hano”.

Umubano hagati ya bo umaze igihe urimo agatotsi – uri hafi no kuba mubi – kuva Laporta yatorerwa kuba Perezida w’iyi kipe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Iyi kipe imaze igihe igorwa n’ubuzima nyuma yuko umukinnyi wayo ukomeye Lionel Messi ayivuyemo.

Yatsinzwe na Benfica ibitego 3-0 muri iki cyumweru muri Champions League, kandi ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa La Liga, irushwa amanota atanu na Real Madrid iri ku mwanya wa mbere, na nyuma yo kunganya inshuro eshatu mu mikino itandatu.

Ku wa kane, Guillem Balagué, inzobere ku mupira w’amaguru wa Espagne, yabwiye BBC Sport ko ari “ikibazo cy’igihe gusa” mbere yuko Koeman yirukanwa.

Balagué yagize ati: “Igihe ni cyo cy’ingenzi, atari kwikuraho gusa Koeman ahubwo no kugira ngo hashyirweho gahunda”.

Ariko Koeman, watsinze igitego ubwo yari umukinnyi cyahesheje intsinzi Barcelona ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi cyo mu 1992, arashaka kwibanda ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati: “Ntabwo ari jye muntu wa mbere w’ingenzi cyane. Intsinzi ni ingenzi kurusha umuntu umwe. Buri muntu wese azi ko ndi hano kubera urukundo mfitiye ikipe. Naje ibintu bimeze nabi cyane”.

Abajijwe n’umunyamakuru umwe icyabaye igihe cyiza cyane n’icyabaye igihe kibi cyane kuva yagera muri iyi kipe mu mwaka ayimazemo, Koeman yasubije ati: “Igihe cyiza cyane? Igihe nasinyaga ngo mbe umutoza wa Barça. Igihe kibi cyane? Igihe Messi yagendaga”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayoboke ba ADF bashakaga kugaba ibitero muri Kigali baguwe gitumo
Next articleKigali: Nyuma y’ukwezi baburiwe irengero bagaragajwe nk’ibyihebe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here