Home Ubutabera Rubavu: Abavoca bunganira abaturage ba Goma barishimira ihinduka ry’ibiciro byo kwipimisha Covi-19

Rubavu: Abavoca bunganira abaturage ba Goma barishimira ihinduka ry’ibiciro byo kwipimisha Covi-19

0

Mukarere ka Rubavu Intara y’iburegerazuba , abakora umwunga wo kunganira abantu munkiko barishimira kuba Leta yaragabanyije ibiciro byo kwipiisha covid-19, kugirago bambuke imipaka ijya mugihugu cyabaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, kuko igiciro cyavuye kuri 50000frw agashyirwa ku 5000frw gusa mugihe kibyumweru bibiri.

Me Sikubwimana Emmanuel umwe mubanyamategeko wunganira abari munknko avunga, yashimishijwe na Gahunda leta yashyizeho yokugabanya igiciro cyo kwipimisha covid-19, cyane kubambuka imipaka bava banajya mugihugu cyabaturanyi cya Congo, kugirago bakomerezeyo imirimo yabo, nkubucuruzi ndetse nibindi

Me Emmanuel akomeza avunga ko gukorera umwunga w’ubwavoka muri DRC bitoroshye kubera umutekano muke uharagwa nubwo haba amafaranga meshi cyane ugereranyije nahano mu Rwanda, ariko haba umutekano muke cyane kuburyo umuntu atajyayo ngo atureyo akore akazi atekanye, bityo bikaba bisaba ko umuntu akora ataha mu Rwanda kuko ubusazwe ntacyo bitwaye mbere y’icyorezo cya covid-19 twambukaga nta mafaranga dutaze, kuko twakoreshanga ID kubavuka mukarere ka Rubavu banahatuye,  cyagwase izindi mpushya zikwemerera kwambuka imipaka nka passport na Lespass.

Ati” iyo ugeze Gomo muri repubulika iharanira demukarasi ya Kongo umukiriya umwe akwishyura hagati yigihumbi cyamadorari y’Amerika 1000$ ndetse hari nuguha arenga, ariko Goma usanga ari hagati ya Magana atanu  gusa”. 

Ibiganiro byahuje Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, byanzuye korohereza abakozi, abarwayi n’abanyeshuri kwambuka umupaka mu gihe imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze.

Umuyobozi w’Intara y’Iburegerazuba, Alphonse Munyantwali, yatangaje ko  batafunguye imipaka ahubwo ibiganiro byabaye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 mu Mujyi wa Goma, byari bigamije korohereza abarwayi bakenera kwambukiranya umupaka bajya kwivuza, abakozi bakenera kwambukiranya imipaka bajya mu mirimo hamwe n’abanyeshuri bakenera kujya ku mashuri mu gihe yatangiye.

 Munyantwari avuga ko  “Si ugufungura imipaka, ahubwo abakozi n’abanyeshuri bafite inzandiko z’inzira nka ‘laisser passe na Passport’, bakwemererwa kwambuka ariko bakagumayo atari ingendo za buri munsi”.

Mu misi ishize hari inama yahuje intumwa z’Intara zombi, iz’uRwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ziyobowe na Guverineri Nzanzu Carly Kasivita.

Imwe mu myanzuro y’inama yasomwe na Jean Paul Maregani, ivuga ko mu korohereza abantu bamwe na bamwe ku mipaka ihuza Rubavu na Goma, hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, hemerewe kwambuka ibyiciro bikurikira.

Bamwe mubaganga n’abarimu bava mu Rwanda bakajya gukorera muri Kongo, cyangwa abaganga n’abarimu bava muri Kongo bakajya mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Kongo cyangwa abanyeshuri biga mu Rwanda, kimwe n’abandi bakozi bafite imirimo ihoraho baturiye iyi mijyi.

Bavunga ko abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato bibumbiye mu mashyirahamwe, kugira ngo hirindwe umubare nyamwinshi bakazumvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Covid-19.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Munyantwari atangaza  ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bukorwa mu kohererezanya ibicuruzwa.

Imyazuro y’inama, impande zombi zemeranyije ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bunyura ku mupaka munini, bagiye kuzajya banyura ku mupaka muto hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba basabye ko abaturage birinda ibikorwa byo kunyura mu nzira zitemewe zambukiranya imipaka.

Nyuma iyo myanzuro izafasha ibigo byigisha muri Rubavu byavugaga ko bifite ikibazo cy’abarimu bari mu mujyi wa Goma bari barabuze uko bagaruka mu kazi, hamwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda batuye mu Mujyi wa Goma, kimwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda bashaka kujya gukomeza amashuri mu Mujyi wa Goma.

Bamwe mu abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bamaze iminsi bataka kuba bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, Abanyekongo babyohererejwe bakabihombya cyangwa bakabambura bigatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka butagenda neza.

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Safi Emmanuel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIndi ngingo ikocamye yaregewe Urukiko rw’ikirenga
Next articleMIFOTRA yongeye gushinjwa gukoresha abanyamasendika kurwanya itangazamakuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here