Home Politike Rubavu: Gen Kazura yahuye n’umuyobozi wa MONUSCO

Rubavu: Gen Kazura yahuye n’umuyobozi wa MONUSCO

0

Umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye  muri Repubulika ya demokarasi ya Congo – MONUSCO yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Kazura Jean Bosco baganira ku ngingo zitandukanye.

Général Marcos Da COSTA, ukuriye Monisco ari kumwe nabo bafatanyije kuyobora izi ngabo binjiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Uburenegrazuba ari naho bahuriye n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda.

Ibyaganiriweho ntibiratangazwa ariko byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo hafi y’imipaka y’u Rwanda.

Intambara ihuza leta ya Congo ifashwa n’izi ngabo za Monusco n’umutwe wa M23 yavuzwemo u Rwanda cyane mu gufasha umutwe wa M23 ariko rwo rurabihakana.

Monusco nayo ishinjwa n’u Rwanda gukorana n’umutwe wa FDLR, umutwe witerabwoba unagizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994, binyuze mu bufasha iha ingabo za Congo, FARDC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Urwanda, Vincent Biruta, aherutse kubwira abadipolomate n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo zikorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

N’umuvugizi wa leta wungirije Mukuralinda Alain aherutse kubwira BBC ko “iyo amakuru agaragaza ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanya na FDLR zikabashyira imbere zibaha intwaro… kugira ngo barwanye iyo mitwe ejo kumva ku mugaragaro ngo Monusco yafatanije n’ingabo za Congo nazo zifatanije na FDLR, ubwo se ikiba gisigaye ni iki?”

Ibi byo gukorana na FDLR, Monusco irahabikana ibinyujije mu muvugizi wayo Ndeye Khady Lo,    uvuga ko    ingabo za MONUSCO mu gufatanya n’igisirikare cya Congo zishyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurengera ubuzima bw’abaturage b’abasivile.

Intambara ya leta ya Congo ifatanyamo n’ingabo za Monusco irakomeje aho kuri ubu umutwe wa M23 wigaruriye umupaka wa Bunagana uhuza igihugu cya Congo na Uganda.

Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC wafashe umwanzuro wo kohereza muri Congo abasirikare bawo bakajya gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, gusa ntibirakorwa n’ubwo Congo yahaye ikaze izi ngabo ariko ikavuga ko idashakamo ingabo z’u Rwanda muri uwo mutwe.

Abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bahuye n’abayobozi ba MONUSCO
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhungu wa Fred Rwigema ari mu mujyi wa Kigali
Next articleGicumbi: Hamenyekanye impamvu y’indwara y’imidido n’uburyo bwo kuyirinda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here