Home Politike Rubavu: Inzu 2393 zagizweho ingaruka n’imitingito ntiziremererwa gusanwa

Rubavu: Inzu 2393 zagizweho ingaruka n’imitingito ntiziremererwa gusanwa

0

Akarere ka Rubavu katangaje ko inzu 2393 arizo zagizweho ingaruka n’imitingitpo yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri zo 348 zikaba zarasenyutse burundu bamwe muri banyirazo bafashijwe kubona maahema yo kubamo mu gihe batarabona handi ho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko abo inzu abo zasenyutse bitewe n’umutingito bafashijwe kubona aho bakinga umusaya mu kubakodeshereza no kubaha amahema yo kubamo.

“ Abantu 170 ubu turi kubakodeshereza, abandi bubakiwe amahema ubu niyo barimo ariko hari n’bandi bacumbikiwe n’abaturanyi bo inzu zabo zitagize icyo ziba.”

Habyarimana kandi avuga ko inzu zose zitasenyutse burundu ariko zagizweho ingaruka n’umutingito zitazemererwa gusanwa kandi ko baba baretse no kuzisubiramo.

 “Twasabye abaturage kuba baretse gusubira muri izo nzu zasadutse zikabanza gusurwa n’abahanga, ubu bamaze gusura inzu 212, muri zo bemereye inzu 112 kuba arizo bakongera gusubiramo izindi 90 bagaragaje ko zishobora guteza ibyago.” Uyu muyobozi akomeza vuga ko mu nzu babujije abaturae gusubiramo hari izishobora gusenywa burundu cyangwa zigasanwa mu buryo bukomeye butatera impanuka.

Mu nzu 2393 z’baturage ba Rubavu ntaziremerwa kongera gusanwa  muri iki gihe kuko banyirazo bagomba gutegereza amabwiriza mashya abigenga azasohoka nyuma yo kwizera ko imitingito yarangiye burundu.

“ Kubera iminsi mike isigaye tukizera ko imitingito yashize, abantu tugomba kwihangana hagishyirwaho amabwiriza yo gusana.” Ubutumwa bwa Mayor Hyabyarimana Gilbert.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Ndayishimiye ategerejwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri Kenya
Next articleCopa Amerika ibura igihe gito cyane ngo itangire ntiharamenyekana aho izabera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here