Home Ubutabera Rubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka myinshi rwapfundikiwe

Rubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka myinshi rwapfundikiwe

0

Koperative y’abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu Coopilak, ubu irishimira ko inzira yo guhabwa ubutabera yatangiye nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga  n’urwego rw’umuvunyi mukuru rwemejo ko iyo koperative yarenganyijwe n’inkiko imanza zigasubirishwamo.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga agasaba ko urwo rubanza rusubirishwamo n’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ku mpamvu z’akarengane.

Ku wa kabiri taliki ya 19 Nyakanga 2022, nibwo uru rubanza rumaze imyaka 7 ruburanwa rwapfundikiye iburanisha, aho ababuranyi bose (abahagarariye Koperative n’Uwitwa Eugene Sibomana uregwa uburiganya) bagombaga kuvuga ku iperereza ryakozwe ku mitungo (inzu) ziri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho Sibomana Eugene wayiguze yavugaga ko amaze kongeraho ibintu bifite agaciro ka miliyoni 700 ariko Coopilak yo ikabihakana akaba ariyo mpamvu urukiko rwigiriye gusura ikiburanwa.

Ni urubanza rwatangiye mu mwaka wi 2015 rutangirira mu rukiko rwibanze rwa Rubavu rusorezwa mu rukiko rw’ikirenga. Uru rubanza rukomoka ku mitungo ya Coopilaka yagurishijwe miliyoni 69 mu mwaka wi 2015 ariko coopilaka yo ikavuga ko yagurishijwe mu cyamunara kidakurikije amategeko cyarimo no gupfobya umutungo wabo wari ufite agaciro karenga miliyoni 300.

Urubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze aho Munyaburanga Leon uzwi nka Ngandu wahoze ayobora iyi koperative  yabuze ndetse bigakekwako yahunze azira amanyanga yasize akoze, ariko kuko imitungo ifitwe na Sibomana Eugene byatumye agobokeshwa kuko nawe ashyirwa mu majwi ko yaguze iyi mitungo iri mu manza bikozwe n’umuhesha w’inkiko Me Sebahire Roge.

Impaka nyinshi zabaye ku kibazo cy’igenagaciro ryaje nyuma y’uko cyamunara ikorwa, kandi ryakabaye riza mbere, ariko naho umucamanza yabajije uwunganira umuhesha w’inkiko Sebahire Roger, biza kurangira Me Kayiranga Callixte uhagarariye Sebahire Roger avuga ko atari ahari ariko ko uwo yunganira  ko yahunze igihugu kubera izi manza.

Mu manza zaburanishijwe mbere ariko zagaragaweho kubogama, Bwana Semajeli Musa, wari uyoboye Coopilac icyo gihe yari yarabwiye urukiko ko nta genagaciro ry’umutungo wabo ryabayeho ndetse ko nta n’iryo bamenyeshejwe ahubwo ko ari impapuro zahimbwe n’umuhesha w’inkiko wagurishije mu cyamunara imitungo yabo.

Umucamanza yahise abaza Semajeli ukuri kw’ibyo avuga amusubiza ko n’amataliki ubwayo y’imenyekanisha rya cyamunara n’igihe igenagaciro ryagaragariye bivuguruzanya.

Semajeli avuga ko itangazo rya cyamunara ryasohotse ku wa 20 Kanama 2015 mu gihe mu nkiko zindi babanje kuburaniramo hagaragajwe ko igenagaciro ryasohotse ku wa 25 Nzeri 2015, ibi bivuze ko habanje gutangazwa  cyamunara mbere yuko igenaciro rikorwa kandi bikaba bihabanye n’amategeko.

Sibomana Eugene waguze iyi mitungo yahise yaka ijambo abwira urukiko ko ayo mataliki y’igenagaciro yaje nyuma ya cyamunara ari igenagaciro bo basanzwe bakora buri mezi atatu. Aha niho urukiko rwahereye rumubaza niba hari andi magena gaciro afite yabanjirije iryo rivugwa ariko ntiyayerekana. Aha kandi ni naho abahagarariye Coopilak bahise bibutsa urukiko ko mu iburanisha riheruka Sibomana Eugene yabwiye urukiko ko habaye kwibeshya ku mataliki bityo ko ari kwivuguruza ku kintu kimwe.

Sibomana Eugene yongeye kugaragariza urukiko impapuro zerekana ko Semajeli wari perezida wa Coopilak yamenyeshejwe igenagaciro ry’ibyari bigiye gutezwa muri cyamunara ariko babisomye imbere y’ubucamanza basanga izo nyandiko ari izishyuzaga ku gahato coopilak zitarii izo kumenyesha igenagaciro.

Sibomana Eugene n’abamwunganira bongeye kuzana ingingo igaragaza ko umutungo wa Coopilak utateshejwe agaciro kuko Coopilak yawuguze miliyoni 29,4 mu mwaka wi 2000 ndetse ko na nyuma yaho bakoze igenagaciro ubwo coopilak yari igiye kwaka inguzanyo muri banki umutungo uhabwa agaciro ka miliyoni 35.

Abahagarariye Coopilak bavuga ko koko iyi mitungo bayiguze miliyoni 29,4 ariko ko icyo gihe nta nyubako zarimo ko bazubatse nyuma ndetse ko mbere yuko imitungo yabo itezwa mu cyamunara bari bamaze iminsi bikoreshereje igenagaciro bashaka kumenya uko umutungo wabo uhagaze basanga ufite agaciro ka miliyoni 304 ari naho bahera bavuga ko wateshejwe agaciro ugurishwa miliyoni 69 mu buryo bw’uburiganya.

Bidahindutse umwanzuro kuri uru rubanza uzatangazwa ku wa 19 Nzeri 2022 saa cyenda.

Inkuru zindi wasoma kuri uru rubanza rwa Kopilak

Ahakoreraga Koperative COOPILAK hahinduwe urunywero ruyobokwa na benshi

Imwemu mitungo ya COOPILAK imaze imyaka myinshi irimo kwinjiza, koperative iri mu bihombo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwabeshyuje amakuru yavugaga ku mubare w’abimukira ruzakira
Next articleRDC: Monusco yamaganye abayigabyeho igitero bakanayisahura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here