Home Imikino Ruhango: Impamvu umutoza ukekwaho ubutinganyi yirukanwe

Ruhango: Impamvu umutoza ukekwaho ubutinganyi yirukanwe

0

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya kabiri, United Stars, ibarizwa mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo yahagaritse uwari umutoza wayo Mushimiyimana Eric kubera kumukekaho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu yari abereye umutoza.

Kidamage Vedaste, umuyobozi w’iyi kipe yabwiye integonews ko hari ashize igihe aziko uyu mutoza akundana nabo bahuje igitsina ariko ko ntacyo byari bitwaye kugeza ubwo atangira kujya avugwaho gusambanya abana atoza.

“Ikipe yari imaze gucikamo ibice bibiri hakina abo bivugwa ko asambanya barabise abanya Brazil, ababyanze bitwa abo muri Qatar bo batabakinisha.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati: ” Ikibazo twakigejeje kuri RIB ivuga ko nihagira uwo yasambanyije umurega aribwo izabyinjiramo. Ubundi gukundana nabo muhuje igitsina si icyaha mu Rwanda ariko nkuko gusambanya umwana w’umukobwa ari icyaha ni nako gusambanya umwana w’umuhungu nawe ari icyaha niyo mpamvu twafashe uyu mwanzuro wo kumuhagarika ngo dukore iperereza.”

Ibaruwa ihagarika Umutoza ukekwaho vusambanya abana yatozaga

Mu Rwanda icyaha cyo gusambanya umwana utarageza icyaha cy’ubukure kiri mu byaha bihanishwa ibihano bikomeye birimo gufungwa imyaka 25 na burundu mu gihe icyaha kiguhamye bikanagaragara ko wamwanduje indwara zidakira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rukoze amateka mu mukino w’amagare nyuma y’imyaka 100
Next articleCol.Bagosora yapfuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here