Home Uncategorized Rulindo: Abana baterwa inda nibo bitunga

Rulindo: Abana baterwa inda nibo bitunga

0
Inda zitateguwe zihangayikishije Afurika (foto internet)

Ubwo twageraga mu karere ka Rulindo ku wa 19 Ukwakira 2018, twahasanze umwana witwa Dativa Nyiransekanabo (Twahinduye amazina)watewe inda afite imyaka 16, uwayimuteye aramwihakana ndetse n’ubuyobozi bw’umudugu avukamo bumutera utwatsi, cyakora ababyeyi be bamuha akarima kangana na metero kare 500 ngo agahinge kazamutunge n’uwo mwana we kuko batari bafite ubushobozi bwo kumufasha cyane ko nabo bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Inda zitateguwe zihangayikishije Afurika (foto internet)

Umwana w’umuhungu wavutse kuri Nyiransekanabo, yaje kwitaba Imana kubera ubuzima bubi no kutavuzwa, nawe kubera agahinda  ajya gushaka akazi ko mu rugo, yaje gusohokamo ajya gukora umurimo w’uburaya mu mujyi wa Musanze ari naho twamusanze.

Muri ako karere ka Rulindo kandi twamenye amakuru ya  Mukabera  Anastasie, nawe watewe inda ari mu ishuri, akarivamo kubera ko ababyeyi be bahise bamwirukana, bakamuha gusa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) ngo agende yibane kuko batashobora kurera ikinyendaro, Mukabera ati “sinjye gusa, kuko hari abana benshi byabayeho bakajugunwa.”

Mukarugwiza Velediyana, umwe mu baturange batuye umurenge wa Bushoke, Akarere ka Rulindo ufite umwana watewe inda ari mu kigero cy’imyaka 16 yavuze ko bitoroshye kujya kukarubanda ngo uvuge ko umwana wawe atwite, ko ari igisebo mu muryango nyarwanda, cyane ko kera abakoraga ayo mahano bafatwaga nk’ibicibwa mu muryango.

Abaturage ba Rulindo batubwiye ko ikibazo cy’abatera abana inda gikabije (foto Safi)

Mukarugwiza akomeza avuga ko nyuma yo kubona umwana we afite inda byamuteye agahinda ku buryo byamunaniye kubyakira, cyane ko ariwe mwana wanyuma yari afite (bucura).

Ati “nkimara kubyumvana abarezi b’ishuri yigagaho nagize agahinda kenshi mbura uko mbibwira se umubyara ndetse n’abavandimwe be cyane ko byari ubwambere bibaye mu muryango wacu.”

Ibi byatumye twegera ubuyobozi bw’aka Karere,  buvuga  ko koko hari amakuru bwamenye y’ababyeyi birukana abana babo, ko kandi buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa bata amashuri kubera ubukene bakajya I Kigali n’ahandi gushaka akazi bagerayo nabwo bakagirirayo ibibazo, ngo ariko mu kubafasha kubaho, ubuyobozi buvuga ko bubashakira aho bahinga.

Kayiranga Emmanuel yagize ati “Dufasha abaterwa inda bakiri bato, bakishyiriraho amashyirahamwe abahuza nko kuboha uduseke, kubashakira imirima yo guhinga  kugira ngo babone ibibatunga ndetse n’abana babo.”

Kayiranga Emmanuel avuga kandi ko nibura mu mezi atatu uyu mwaka wa 2018,  RIB yashyikirijwe dosiye zisanga ijana z’abateye abana bakiri bato inda,  ndetse n’ababasambanyije ku ngufu kandi hagikurikiranwa n’abandi.

Leta ntizajenjeka kuri iki kibazo.

Kayiranga Emmanuel (foto internet)

Kayiranga, akomeza avuga ko Akarere ka Rulindo gahangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato kuko bituma bata amashuri ndetse n’imiryango yabo ikabashyira mu kato, ngo Leta ntabwo izajenjeka.

Ati “Usanga baramugize igicibwa cyane ko ababyeyi n’abaturanyi batangira kumwita amazina y’urukozasoni, nk’Indaya icyomazi n’ibindi byishi, bityo bigatuma umwana yiheba.”

Ashimangira ko koko hari abana bava iwabo bakajya mu mujyi wa Kigali gukora umurimo w’uburaya kugira ngo babone ibizamutunga ndetse n’umwana we.

Ngo ariko bashyizeho gahunda yo kuzajya bashakisha abatera abana inda bakiri bato bagahanwa, ku buryo mu Karere kacu ka Rulindo bitazogera kuharangwa.”

Kanakuze Jeanne D’Arc Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro- Femme Twese hamwe, muri Mutarama uyu mwaka, yari yabwiye ikinyamakuru Intego ko bibabaje kubona abana b’abakobwa baterwa inda na bagenzi babo b’abahungu cyangwa se abagabo, ariko umuryango nyarwanda ugaha akato uwatewe inda wenyine nkaho aba yayiteye.

Abatera inda abana bakwiye guhabwa akato.

Jeanne d’Arc Kanakuze Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese hamwe (foto net)

Jeanne DAarc avuga ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire yo kujya baha abana b’abakobwa akato kuko batewe inda zitatenganyijwe, ko n’abazibateye bajya bagahabwa ndetse hagashyirwamo imbaranga n’inzego zose zigize umuryango nyarwanda ku buryo bajya bashyikirizwa ubutabera bagahanwa byihanukiriye kugira ngo bicike mu Rwanda.

Kanakuze, akomeza avuga ko abaturage nibamara kumva ko guhishira uwateye umwana we inda ari ikibazo uretse ko ari n’icyaha, ingeso yo gutera inda abana b’abakobwa bakiri bato izacika, kuko ni bazajya batangaza uwayimuteye agashyikirizwa ubutabera agahanwa bizaca umuco mubi uri mu bagabo bamwe bajya mubana bakiri bato kubasambanya basize ingo zabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kwita ku baturage (UNFPA) bugaragaza ko abagera kuri miliyoni 7.3 buri mwaka batwara inda zitateguwe batarageza ku myaka 18.

Kandi ko nibura buri munsi impinja 20.000 zivuka ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19 dore ko ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko  abenshi muri abo bakobwa baba bahohotewe.

Mu Rwanda n’ubwo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagurukiye iki kibazo itajenjetse, imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018,  hari abakobwa ibihumbi 17  batewe inda zitateguwe mu mwaka wa 2016. Ibi byatangajwe na Minisitiri ufite Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, Nyirasafari Esperance, ubwo yari  imbere y’Inteko ishinga amategeko haganirwa ku bikorwa byateganywaga kugira ngo iki kibazo kirwanywe n’imbaraga.

Safi Emmanuel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobozi bakuru bahawe Uturere bazajya bacunga
Next articleAbaturage barifuza ko 30.000 frw bacibwa bimura ibyangombwa by’ubutaka yakurwaho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here