Home Politike Ruracyageretse hagati y’u Rwanda na Amerika kuri

Ruracyageretse hagati y’u Rwanda na Amerika kuri

0

Leta y’u Rwanda iratangaza ko ihaye ikaze umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika witegura kugirira uruzinduka rw’akazi mu Rwanda kandi ko rwiteguye kongera kumusobanurira ko Rusesabagina afungiwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga n’ubwo Amerika idakozwa iby’ifungwa rya Rusesabagina.

Anthony Blinken,ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika azagera mu Rwanda ku wa 10 Kanama ahave ku wa 12, ibiro bye byatangaje ko azabonana n’abayobozi bakuru mu Rwanda bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ifungwa rya rusesabagina ufungiwe mu Rwanda bu buryo butemewe n’amategeko.

Mu itangazo leta y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa kane taliki ya 4 Kanama 2022, rigaragaza ko u Rwanda rwiteguye kongera gusobanurira Amerika nk’uko bisanzwe ko Rusesabagina afungiwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Iri tanagzo risohotse hashize icyumwe urugendo rwa Blinken mu Rwanda ruzwi n’ibizaganirwaho bizwi.

Iri tangazo ry’u Rwanda kandi risohotse nyuma yaho Amerika nayo yari iamze kwemeza Eric W. Kneedler, nka ambasaderi w’iki gihugu mushya mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman wari umaze igihe avuye mu Rwanda.

Paul Rusesabagina kuva yafatwa agafungirwa mu Rwanda ubu akaba yaramaze no gukatirwa imyaka 25 y’igifungo ahamijwe ibyaha by’iterabwoba asa n’uwashyize umuabno utari mwiza hagati y’abayobozi bamwe ba Leta z’unze ubumwe za Amerika n’u Rwanda kuko bavuze ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’ubwo yakatiwe n’inkiko.

Inteko ishingamategeko ya Amerika k’imwe n’iy’ubumwe bw’uburayi zombi zatoreye umwanzuro usaba u Rwanda gufungura Paul Rusesbagina ariko u Rwanda ruvuga ko ibyemezo by’inkiko bigomba kubahirizwa.

Perezida Kagame aherutse gutangariza bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko yasabwe n’umwe mu bayobozi b’Ibihugu bikomeye gufungura Paul Rusesabagina amusubiza ko atari inkiko zamufunze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera: Birakekwa ko inkoni yakubiswe na gitifu w’Umurenge arizo zamwishe
Next articleUmuryango w’abibumbye urashinja u Rwanda gufasha M23- Raporo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here