Home Ubutabera Rusesabagina agiye guhura n’umwunganizi we mushya Me Gatera Gashabana

Rusesabagina agiye guhura n’umwunganizi we mushya Me Gatera Gashabana

0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Paul Rusesabagina ahura na Me Gatera Gashabana ugomba kumwunganira, nyuma yo kugaragaza ko kuva yamuhitamo batigeze bahura ngo bige kuri dosiye.

Rusesabagina na Me Gatera Gashabana babanje guhabwa umwanya bavugana mu ikoranabuhanga, abandi bose basohoka mu cyumba cy’urukiko, kuko Me Gashabana yari ari muri Tanzania.
Iburanisha mu bujurire ku kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo rigiye gutangira kuri uyu wa Gatanu, Umushinjacyaha yahise ahaguruka, avuga ko hari inzitizi batanze igaragaza ko uru rukiko rutari rukwiye kwakira iki kirego.

Rusesabagina yahise ahabwa ijambo, ariko Me Gashabana avuga ko mu kuganira n’umukiliya we, basanze mbere yo kuburana ari ngombwa ko bahura imbonankubone, bityo ko Urukiko rwakwemeza ko ajya kuri gereza.

Rusesabagina yunzemo ko basanze mbere y’uko ajya mu rubanza twabanza tugahura, nkabasha kubona dosiye yose, nkayisoma, noneho nkagira icyo nyivugaho mu gihe cyo kuburana.” Yavuze ko iburanisha ryasubikwa, bagahabwa undi munsi bazaburanaho, bamaze kuganira.

Me Gashabana yavuze ko iburanisha barishyize undi munsi, bawushyira ku wa Gatanu kubera ko yageze mu Rwanda ku wa Gatatu nimugoroba avuye mu rundi rubanza hanze y’igihugu, bamupima Covid-19, ku buryo kuri uyu wa Kane nimugoroba aribwo yavuye muri hotel bari bamushyizemo.

Yavuze ko ku wa Mbere azasubira hanze, ku buryo nagaruka azanyura mu minsi yo kongera kwipimisha, bityo ku wa Gatanu utaha aribwo baburana, ariko ngo akabanza kubonana na Rusesabagina kuri gereza.

Umushinjacyaha yavuze ko ari ibintu bitangaje kumva uyu munsi bataburanye, kuko kuburana ubu bujurire bimaze gusubikwa kabiri, ubwa mbere bikorwa kubera ko Me Gashabana atari ahari, n’ubwa kabiri biterwa n’uko yari ataraboneka. Ati “None uyu munsi urageze bazana indi mpamvu itumvikana, ngo barashaka kubanza kubonana ngo asome dosiye.”

Yavuze ko uregwa akwiye kuvuga ko ubujurire aburetse, agategereza kuburana mu mizi.
Me Gashabana yavuze ko kuva hafatwa icyemezo cyo kutajya kuri gereza, yari atarahura na we, nyuma y’uko Rusesabagina yari amaze kwamburwa abavoka yari yarahawe n’urugaga rwabo, ku buryo hatekerezwa ku irengayobora ryatuma baganira bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa.

Umushinjacyaha yavuze ko nta mpamvu yo gushyira irengayobora kuri Rusesabagina kuko atari umuburanyi udasanzwe cyangwa se ko uwunganira ari umwavoka udasanzwe.

Rusesabagina ariko yagaragaje impungenge, kuko nk’umuburanyi adashobora kubona dosiye ndetse adashobora guhura na avoka we, akibaza uburyo ashobora kuburana atazi ibyo aza kubazwaho.

Umucamanza yavuze ko kuva Ubushinjacyaha butaratanze icyo bwita inzitizi ngo zigere kuri Rusesabagina, nta mpamvu ituma icyo Rusesabagina asaba cyo guhura n’umwavoka we bidakorwa.
Umucamanza yabajije niba bishoboka ko bahita babonana noneho iburanisha rigakomeza nyuma ya saa sita, Me Gashabana avuga ko yahita ajya kuri gereza bagahura.

Rusesabagina yahise avuga ko kuba bakomeza kuburana uyu munsi bigoye, kuko kuva yahitamo Me Gashabana ngo amwunganire batigeze bahura, bityo ko bakeneye umwanya uhagije wo kuvugana, urubanza rugahabwa indi tariki. Ni koko urubanza rwimuriwe tariki 27 saa tatu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr Tedros ukuriye WHO yahakanye ibyo kugurira intwaro leta ya Tigray ihanganye na Ethiopia
Next articlePerezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaba agiye gusura u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here