Home Politike Rusesabagina twahuye rimwe gusa duhujwe na Twagiramungu –Perezida Kagame

Rusesabagina twahuye rimwe gusa duhujwe na Twagiramungu –Perezida Kagame

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Perezida Kagame yongeye gukomoza kuri Paul Rusesabagina asubiza abavuga ko bari inshuti ubushuti bwabo bugakorwa mu nkokora nyuma yuko Rusesabagina abaye icyamamare kubera filimi yakorewe muri Hollywood yiswe Hotel Rwanda.

Mu gusubiza abavuga batyo Perezida Kagame avuga ko na mbere atari azi Rusesabagina Paul kuko bahura bwambere ari Twagiramungu Faustin wari minisitiri w’intebe w’u Rwanda wabahuje bahuriye mu birori muri Hotel Diplomate.

“ Nigeze kubona ibinyamakuru byo mu bwongereza bivuga ko nari inshuti na Rusesabagina, uriya mugabo twahuye inshuro imwe muri 94 cyangwa 95 igihe yari agikora muri Hotel Diplomat iriya yahindutse Serena  , twari tugiye kwiyakirira muri iyo hotel, Twagiramungu Faustin wari minisitiri wintebe niwe wanyeretse uwo mugabo amumbwiraho byinshi  niyo nshuro yambere ni nayo yanyuma twari tubonanye.” Perezida Kagame akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana nawe kuko atari amuzi ariko atungurwa no kubona inkuru mu binyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko bari inshuti za hafi Rusesabagina yamara kuba icyamamare muri filimi akaba aribwo biba ikibazo.

“ Ibi ni umwanda, ikindi gihe bagombaga kuza kumurika filimi nabwo muri Serena Hotel barantumira njyayo, Terry George wandits iyo filimi yari yicaye iruhande rwa Njye , icyo gihe Rusesabagina nti yaje hari umugore we ndabyibuka narebye filimi irarangira ndataha.”

Perezida Kagame avuga ko ibivugwa ntaho bihuriye n’ukuri kuko iyo ubwamamare bwa Paul Rusesabagina aba aribwo bumufungishije mu Rwanda biba byarabaye kera.

“ Ntabwo akurikiranywe kubera uruhare rwe muri filimi, iyo aba ariyo mpamvu aba yaratangiye gukurikiranwa cyera, ibyo akurikiranyweho ni uruhare rwe mu mitwe yiterabwoba, ibintu nawe yigambye inshuro nyinshi kandi byahitanye n’inzirakarengane.”

Paul rusesabagina wakoraga muri Hotel Diplomate mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994 yamaye nyuma yo kugaragara muri filimi ya Hollywood  yiswe Hotel Rwanda.

umwaka urashize afungiwe mu Rwanda aho akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bitandukanye n’ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye gufungwa burundu. urubanza rwe ruzasomwa taliki ya 20 Nzeli uyu mwaka

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMethanol ni yo yahagaritse umutima wa Jay Polly –raporo ya muganga
Next articleGuinea: barasanye bashaka guhirika Perezida Conde ku butegetsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here