Home Ubutabera Rusesabagina yahakanye inyito ihabwa ibyaha ashinjwa, asaba gufungurwa

Rusesabagina yahakanye inyito ihabwa ibyaha ashinjwa, asaba gufungurwa

0
?????????????????????????????????????????????????????????

Me Rugaza ati “Amadolari 900 Rusesabagina yatanze si amafaranga yakoreshwa umuntu atera igihugu, ati ‘keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri’…”


Mu modoka ya RIB itwara imfungwa Rusesabagina w’imyaka 66 ananiwe cyane, yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye. Mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Covid-19. Urubanza rwatangiye satatu n’igice rurangira sa kenda na 55’.

Rusesabagina yabajijwe niba ibyaha 13 aregwa abyemera, ntiyagira icyo abivugaho ahubwo abwira umucamanza ko yabisubijeho kimwe ku kindi ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina nk’ukekwa, kuba yanze gusubiza kuri buri cyaha akavuga ko nta rutonde rw’ibyaha afite mu gihe abunganizi be babifite, bigaragaza ko hari impamvu yo guhunga ikibazo yabajijwe.

Umushinjacyaha yavuze ko mu mvugo ze harimo ukwivuguruza, kuko nubwo yavuze ko yicuza ibikorwa bya FLN, imvugo ze zirimo kwihunza inshingano nka Perezida wa MRCD.

Ibyo yasubijwe asabye kurekurwa

Ahawe ijambo, Rusesabagina yavuze ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro eshatu mu byumweru bibiri, ndetse asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe yaba arekuwe akaburana ari hanze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha, ibazwa ryasubitswe akajyanwa kwa muganga, bityo aramutse afunzwe nabwo yakomeza kwitabwaho.

Me Rugaza yavuze ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate, bityo ko Ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y’amafaranga yatangwa nk’ingwate hashingiwe ku gaciro k’ibyangijwe. Yavuze ko iyo ngwate yazagenwa hashingiwe ku myitwarire myiza ya Rusesabagina no kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.

Yagize ati “Rusesabagina ni umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo urukiko rwazabishingiraho kuko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.”

Avuga ku irekurwa ry’agateganyo, Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.

Kuregwa no kwisobanura

Me Rugaza yavuze ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu, ko gikwiriye kuba cyaragaragajwe ku buryo uregwa yagira icyo akivugaho bityo gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho.

Me Rugaza yavuze ko ibikorwa bitari byiza FLN yakoze bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.

Rusesabagina ku kuba yarayoboye abantu bicana, yavuze ko ngo yasubije ko atari bwo butumwa bari bahaye FLN.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe, yatoroka ubutabera hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho. Ikindi kandi ni uko ngo yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire, ku buryo aramutse arekuwe ataboneka mu buryo bworoshye.

Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yakoreshwa umuntu atera igihugu, ati “keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha.

Ngo Rusesabagina ni Umubiligi

Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk’Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y’u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yemeye ko ibikorwa akekwaho yabikoze nk’umunyarwanda, ndetse ko nta gitangaza kirimo kuba umunyamahanga yakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Mu 1999 nibwo ngo yahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ndetse ko uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo budakurikiranwa ku muturage w’ikindi gihugu uri mu mahanga. Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Umwanzuro w’urubanza

Umwunganizi we yakomeje avuga ko inyito y’ibyaha byashinjwe Rusesabagina atariyo kuko aryozwa ibyaha bishinjwa andi mashyaka atari aye, avuga ko buri wese akwiye kwirengera ibyo yakoze.

Umucamanza yavuze ko iburanisha risojwe, umwanzuro ukazasomwa ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 saa munani.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abagore bahetse bafite impungenge za Covid-19
Next articleBwa mbere abantu 180 bakiriye Corona Virusi umunsi umwe mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here