Home Ubutabera Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20

Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, naho Callixte Nsabimana alias Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN agafungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije Rusesabagina na Sankara bimwe mu byaha baregwa by’iterabwoba, rubagira abere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Urukiko rwavuze ko bombi bagiye bemera bimwe mu byaha baregwa bakanabisabira imbabazi, nk’impamvu nyoroshyacyaha.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina – wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi – ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo; kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ‘Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.

Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu.

Mu rubanza rwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byaha 13 aregwa buhereye ku kijyanye no (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Rusesabagina kandi ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Yari akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.


Rusesabagina kandi yashinjwaga bijyanye n’(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.


Rusesabagina Yikuye mu rubanza
Paul Rusesabagina, yaherukaga mu rukiko muri Werurwe uyu mwaka ubwo yavugaga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwamuburanishaga bityo ko atazongera kwitabira urubanza.


Ibi Rusesabagina yabitangaje nyuma yaho urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko urubanza rukomeza ku bandi bareganwa na we maze we akaziregura nyuma yamaze kwitegura.


Rusesabagina n’umwunganizi we Me Félix Rudakemwa icyo gihe basabaga urukiko igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora uburyo bwose bwo gutinza urubanza.


Rusesabagina ni inde?
Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro.
Ubu aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, ni imfungwa idasanzwe irinzwe cyane kugeza ubwo bwa mbere agezwa mu rukiko abemerewe kwinjiramo babanje gupimwa Covid-19.


Imfungwa idasanzwe mu Rwanda
Abatari bacye bafungwa mu Rwanda, bashobora kumara amezi menshi mu nkiko ebyiri (urw’ibanze, n’urwisumbuye bajurira) baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina, imfungwa yafashwe ikagezwa mu Rwanda mu buryo budasasanzwe kandi butavugwaho rumwe, we ntibyarengeje igihe cy’ukwezi giteganywa n’amategeko.


Akigera mu Rwanda aho yari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi yagaburirwaga na Hotel hakiyongera umuganga wo mu bitaro bikomeye wamwitagaho ndetse n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga bajyaga kuganirira nawe aho yari afungiwe.
Ibihugu bimwe by’amahanga n’imiryango itandukanye bimaze igihe bishyira igitutu ku Rwanda kuri Rusesabagina, bivuga ko hakwiye iperereza mu buryo yafashwe akagezwa mu Rwanda.
Umukobwa we Anaise Kanimba yabwiye BBC ko se “atashoboraga kujya mu Rwanda ku bushake bwe”.

Leta y’u Rwanda yavugaga ko agomba kuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr.Kayumba Christopher yasubijwe kwa muganga
Next articleKigali: Ibihano byahawe Rusesabagina byatunguranye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here