Home Amakuru Rusesabagina yizihirije isabukuru i Mageragere

Rusesabagina yizihirije isabukuru i Mageragere

0

Inyandiko zitandukanye zerekana ko uyu munsi Paul Rusesabagina yujuje imyaka 67, uyu ubu afungiye muri gereza mu Rwanda.

Yamenyakanye ku isi kubera film yiswe ‘Hotel Rwanda’ ivuga inkuru – itavugwaho rumwe, ko yakijije abantu benshi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside mu 1994.

Kubera ibikorwa bivugwa muri iyo filimi mu 2005 Rusesabagina yahawe umudari w’ikirenga (Presidential Medal of Freedom) utangwa na perezida wa Amerika ku basivile.

Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho avuga ko ashyigikiye umutwe wa FLN “mu rugamba rwo kwibohora” nyuma y’ibitero byiciwemo abantu wagabye ku Rwanda.

Mu kwezi kwa munani 2020, yagaragajwe afunzwe i Kigali, uko yahageze byaratunguranye kandi bitangaza benshi, we n’uruhande rwe bavuga ko yashimuswe, leta ivuga ko “yashutswe akisanga mu Rwanda nk’ukekwaho ibyaha washakishwaga”.

Urubanza rwe ruri mu zikurikiranywe cyane mu Rwanda muri ibi bihe.

Gusa mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yaratunguranye avuga ko yivanye mu rubanza aregwamo avuga ko “nta butabera ategereje mu rukiko” rwarimo rumuburanisha.

Urubanza aregwamo n’abandi bantu bagera kuri 20 rwo rurakomeje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBaketse ahantu zahabu none uruvunganzoka rw’abantu ruri kuhahinga ruyishaka
Next articleGutinda mu bwogero byasubikishije urubanza rwa Idamange
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here