Home Ubuzima Rusizi: Abajyana b’ubuzima nta makuru bafite ku bwoko bushya bwa Corona

Rusizi: Abajyana b’ubuzima nta makuru bafite ku bwoko bushya bwa Corona

0

Abakuriye inzego z’ubuzima mu Rwanda, bakunze kugaragara bashima akazi gakorwa n’abajyamama b’ubuzima ariko ubu nabo bageze igihe bagorwa no gusobanura iby’icyorezo COVID-19 kuko nta makuru ahagije bagifiteho kandi kigenda kihinduranya.

Uwimana Angela utuye mu karere ka Rusizi, avuga ko icyorezo cyahawe izina rya Corona Virusi cyahinduye isura, kuko ibimenyetso byari bisanzwe byahindutse. Ngo ariko abajyanama b’ubuzima nabo ubwabo ntibashoboye kubisobanurira abaturage, kuko nta makuru ahagije bagifiteho.

Agira ati “Ubu Corona Virusi yandurira mu mwuka, ntibikiri amatembabuzi, ariko umujyanama wacu nawe asigaye atubwira ngo dusenge gusa. Ngo cyakora ingamba zo kwirinda zo ntizahindutse kuko bikiri ugukaraba intoki, guhana intera no kwambara agapfukamunwa.”

Mbarushimana na we utuye muri ako karere, avuga ko basabwa gukaraba intoki iyo bagiye ku isoko gusa, kuko aho batuye nta makuru babaha ahagije. Na we avuga ko ikibazo kirenze abajyanama b’ubuzima, ngo amakuru ni ayo akura kuri radiyo.

Agira ati “Erega bamwe ntibanemera ko iyi virusi yica, dore ko ahitwa ku Isha bo bagisangirira ku muheha!”

Mukakarambizi Drocela na we avuga ko iyo haje amabwiriza mashya nko kubaheza mu ngo bituma babona ko bikomeye. Agira ati “wowe se wigeze ubona abanyeshuri bava mu ishuri, amasoko agafunga, imipaka igafunga?”

Uyu mubyeyi wacuruzaga amamesa mu isoko ry’Akarere ka Rusizi, ku myumvire ye, avuga ko Corona iterwa n’ibyaha biri mu Rwanda, Imana ikaba iri gutanga ibihano.

Mbonyumukura nawe utuye i Kamembe ubwo yavugaga kuri Corona yaje mu yindi shusho, yemeje ko abajyanama b’ubuzima nta kintu kinini babikoraho kuko amakuru ahagije ntayo baba bafite.

Ati “Njye sinabaza umujyanama, mbyumva kuri radiyo, ibyo ntasobanukiwe nkabyihorera. Ni ibintu wakumva kuko wabyize, cyakora amabwiriza turayakurikiza, tukanayasobanurira abo duturanye.”

Amakuru ku bwoko bushya bwa Coronavirus aracyari urujijo

Nyirazaninka Tereza ni Umujyanama w’ubuzima. Atuye mu mudugudu wa Kadashya, Akagari ka Rugando murenge wa Gihundwe. Avuga ko bakangurira abaturage kwitwararika amabwiriza yo kwirinda, nk’uko bamaze kubihugurirwa kenshi, ariko ngo ubwoko bushya bwa Corona buvugwa nta makuru abufiteho.

Agira ati “Twumva bavuga ko ubu bwoko bushya bwandurira mu mwuka, ariko twe ntabwo baraduhugura ngo tumenye icyo twabwira abatubaza. Twe dukomeza kwigisha abaturage ingamba zisanzwe kugeza ubwo tuzahabwa andi mabwiriza.”

Niyigena Laurent, umukozi mu kigo nderabuzima cya Gihundwe ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Gihundwe, nawe avuga ko atazi neza niba ubwoko bushya bwa Corona Virusi bwarageze i Rusizi, ko amakuru menshi ayumva kuri Radio, na we rero ntiyabitangaho ibisobanuro byimbitse.

Uburyo bakoresha kugira ngo batange amakuru ku bajyanama b’ubuzima muri iki gihe inama zitemewe, ni telefone n’ubwo abajyanama b’ubuzima bo bavuga ko bakeneye andi mahugurwa, dore ko bafite ubwoba bwo gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko nabo bashobora kwandura.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel aherutse gutangaza ko abajyanama b’ubuzima ari inkingi ya mwamba mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Urebye nk’ubudasa mu buvuzi no kworonda COVID-19, twavuga abajyanama b’ubuzima kuko ni umwihariko w’u Rwanda. Ni cyo gihugu cyambere cyanogeje imikorere yabo kandi ubu batanga umusaruro mu gufasha kurinda ikwirakwira rya COVID-19 no kwita ku bayirwariye mu ngo zabo.”

Mu Rwanda habarurwa Abajyanama b’ubuzima 58.467 bakorera mu gihugu hose aho bari ku ruhembe mu gutanga serivisi z’ubuzima. 60 ku ijana muri bo ni abagore.

Muri buri mudugudu hari Abajyanama b’ubuzima bane: umugabo n’umugore batanga ubuvuzi bw’ibanze hamwe no gukemura ibibazo by’abaturage mu bijyanye n’indwara z’abana, abandi babiri bashinzwe ubuzima bw’ababyeyi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uburyo bwizewe mu kurinda ko icyorezo cya Corona Virusi gikomeza guhitana benshi abandi kikabasigira ubumuga ari ugutanga inkingo ku bantu benshi mu gihe gito.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internews mu gice cya Educable, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gahunda yo gufasha ibihugu byose kubona inkingo COVAX niyubahirizwa, COVID-19 itazakomeza kwiyongera ku muvuduko iriho ubu.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatahuwe umugambi wo guhitana Perezida wa Madagascar
Next articlePegasus: ineka iki muri telefoni z’abantu, icyo abayicuruza bayivugaho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here