Home Ubutabera Rusizi: Ntibazi niba ababahekuye muri jenoside bazakurikiranwa

Rusizi: Ntibazi niba ababahekuye muri jenoside bazakurikiranwa

0

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda bo mu mirenge ya Nyakarenzo na Mururu, baribaza niba abayikoze bose bakurikiranwa kuko hari amazina azwi ko yari akomeye mu kuyitegura, ariko bakaba nta kanunu k’uburyo bakurikiranwa n’ubutabera dore ko abenshi bagiye bahunze.


Ibyo babivuze ku wa 29 Ukwakira 2020, ubwo umuryango RCN Justice et Democratie wasuraga abo baturage mu rwego rwo kubagezaho amakuru y’ibyemezo by’inkiko byafatiwe bamwe mu bashinjwaga Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko Rukeratabaro Theodole wahamijwe igifungo cya burundu n’inkiko zo mu gihugu cya Suede akaba yarakoreye ibyo byaha muri iyo mirenge.

Amwe mu mazina aba baturage bakomeza kugaruka ni ay’abayobozi cyangwa abantu bari bakomeye muri Rusizi cyangwa icyahoze ari perefegitura ya Cyangugu.

Bwana Habimana Boniface Perezida wa Ibuka mu kagari ka Rusambu, avuga ko hari abantu bazwi ko basize babahekuye ariko batigeze bamenya niba barafashwe cyangwa byibuze bakurikiranwa nka Murengezi Sipiriyani wahoze ayoboye Sonafruits, Somayire Seresitini wahoze ari Burugumesitiri wa Kimbogo, Rubayita Pascal wari umwungirije.

Aya mazina kandi ayahuriraho na Hategekimana Jean Bosco umuyobozi w’akagari ka Kabuye ariko akanongeraho hari n’uwitwa Remesha Simon wayoboraga Groupe Scolaire ya Gihundwe. Bandetse Edouard wari umucuruzi nawe ni umugabo wakomeje gushyirwa mu majwi n’abaturage bo muri iyi Mirenge ya Nyakarenzo na Mururu, aba bose bavuga ko bari mu bayoboraga ibitero byo gutsemba abatutsi.

Nubwo bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bo muri iyo mirenge batishimiye ko imanza ziba batahibereye, ariko Madamu Jeanne d’Arc Murekatete ukomoka mu muryango Haguruka nawe akaba umufatanyabikorwa muri uwo mushinga, avuga ko intambwe ya mbere yatewe kuko abakoze jenoside batakidegembya, bityo bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Umunyamategeko Juvens Ntampuhwe ukorera uyu muryango RCN Justice et Democratie, nawe yunze muri iryo jambo, avuga ko kuba amahanga yarahagurukiye gukurikirana ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ibyo kwishimira, kuko ibyo cyaha bidasaza, hakaba hari ikizere ko n’abandi bazafatwa bakaburanishwa na nyuma y’imyaka myinshi.


Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi mukuru ushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baba hanze y’igihugu, mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika (GFTU), avuga ko amazina twavuze haruguru y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakorewe amadosiye uretse umwe muri bo.
Ati “kuri izi dosiye, twasanze uwitwa Rubayita Pascal ariwe tutarakorera iperereza ngo tumenye ibye, abandi iperereza ryarakozwe”
RCN Justice et Democratie ni umuryango watangiye mu 1995.

Imwe mu ntego zawo ni ukugeza ku banyarwanda amakuru ku manza zibera hanze kugira ngo abakorewe ibyaha bamenye uko izo manza zigenda, babe banazigiramo uruhare nko gusaba indishyi aho bishoboka.
Ni umushinga ahuriyeho n’abandi bafatanyabikorwa nk’umuryango Haguruka, Kanyarwanda na Paxpress.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBirasaba kuba maso nubwo abana batazahajwe na Covid-19 nk’abakuru, kubera iki?
Next article31 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge banduye Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here