Home Ubuzima Rutsiro: Abakobwa bafite ubumuga baravuga ko bahatirwa kuboneza urubyaro

Rutsiro: Abakobwa bafite ubumuga baravuga ko bahatirwa kuboneza urubyaro

0

Abafite ubumuga b’igitsinagore bo mu karere ka Rutsiro baravuga ko bahura n’ihohoterwa ryo guhatirwa n’imiryango ibarera kuringaniza urubyaro kugira ngo barushaho kubabera umutwaro.

Kenshi ku mihanda n’ahandi dukunda kuhabona abafite ubumuga butandukanye batwite cyangwa bafite abana nubwo hari ababa badafite abagabo, bivuze ko haba hari abazibateye akenshi babafatiranye n’ubumuga bafite. Hakavuga ko biterwa nuko hari uburenganzira badahabwa burimo nko kutiga, kudatanga ibitekerezo, kudahabwa amahirwe angana n’ahabwa bagenzi babo batabufite.

Nyiramahirwe Veronique ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva batuye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushonyi akagari ka Biruyi  avuga ko hari abafite ubumuga bo mu gace atuyemo bajya bahatirwa kuboneza urubyaro ngo hatazagira ubatera inda bikongerera umuzigo abamurera n’ubundi baba basanzwe babangamiwe n’ubumuga afite.

Yagize ati “Umwana w’umukobwa ufite ubumuga iyo amaze kuba umwangavu, uretse ihohoterwa akorerwa kubera ubumuga afite, haniyongeraho kubashyirisha muri gahunda yo kuringaniza urubyaro. Bikunda kuba cyane iwacu kuko ari mu cyaro imyumvire y’abantu iba ikiri hasi ku guha agaciro abafite ubumuga.”

Nyiramahirwe avuga ko leta n’imiryango ihagarariye abafite ubumuga bakwiye kwigisha abaturage bakamenya ko abafite ubumuga nabo bafite uburenganzira yo guhitamo ibibakorerwa.

Murebwayire Speciose nawe ufite ubumuga bw’ingingo utuye mu murenge wa Mushonyi, nawe yemeza koko ko abafite ubumuga b’abakobwa bajya bahatirwa kuboneza urubyaro batabanje kubiganirizwa ngo nabo bagire uruhare muri icyo kemezo kigiye kumufatirwa. Akavuga ko bituma ubikorewe yiyumvamo ko Atari umuntu ufite agaciro bikaba byamuviramo ihungabana.

Yagize ati “Ngewe abo nzi bahuye n’icyo kibazo ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gusa inama natanga ku barera abafite ubumuga b’igitsinagore bashobora guterwa inda, ni iyo kurinda no gukurikirana uwo mwana nk’inshingano z’ababyeyi cyangwa bakamuganiriza ku byo bifuza kumukorera nawe akumva ko yabigizemo uruhare.”

Mushimiyimana Gaudence, UNABU(photo net)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango UNABU, ukorera ubuvugizi abari n’abategarugori bafite ubumuga  Mushimiyimana Gaudence avuga ko hakenewe kwigisha ababyeyi ngo bumve ko ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga afite uburenganzira busesuye muri gahunda zo kuboneza urubyaro ahabwa amakuru, aho kumuhatira kuboneza urubyaro ku ngufu.

 

Ikindi asaba inzego zitandukanye ni ugushyira imbaraga mu rurimi rw’amarenga kugira ngo hajye habaho gufasha abafite ubwo bumuga gushyikirana n’abategura gahunda zo kuboneza urubyaro bitagoranye nkuko biri ubu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkemezo cyo kohereza Kabuga Felicien i La Haye gisobanuye iki?
Next articleAbayobozi bashya ba rayon sports bamenyekanye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here