Home Uncategorized Rwamagana: Leta yasuye umuryango wa Ndimbati wishwe na Polisi

Rwamagana: Leta yasuye umuryango wa Ndimbati wishwe na Polisi

0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasuye umuryango wa nyakwigendera Iradukunda Elisa wari uzwi nka Ndimbati uherutse kuraswa n’Umupolisi agapfa ubwo yari yarengeje amasaha yo kugera mu rugo, abagize umuryango we basabye ko bahabwa ubutabera busesuye.

Guverineri CG Gasana K Emmanuel yafashe mu mugongo abagize umuryango wa Iradukunda Elisa uherutse kuraswa n’umupolisi i Rwamgana.

Igikorwa cyo guhumuriza uyu muryango cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, mu Murenge wa Nzige mu Kagari ka Akanzu mu Mudugudu wa Nyarugenge.

Guverineri CG Gasana Emmanuel yihanganishije uyu muryango, ashimira abaturage bawubaye hafi.

Ubwo Iradukunda Elissa bitaga Ndimbati yari yafashwe yarengeje amasaha yo kugera mu rugo, yaje kuraswa n’Umupolisi ukorera i Nzige. Abapolisi bavuze ko Iradukunda bitaga Ndimbati yashatse kubarwanya ubwo bamwambikaga amapingu ngo akanga kuyambara ahubwo agashaka kwambura imbunda umwe.

CG Gasana Emmanuel ubwo yasuraga uyu muryango, yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge, yashimye ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi uko bitwaye mu gutabara umuryango wa nyakwigendera.

Ati: “Twazanywe no gufata mu mugongo umuryango, tuvuga ko twifatanya na bo nka Leta, turanashimira igikorwa cy’ubutabazi cyakozwe n’inzego zose haba Leta, n’Akarere ka Rwamagana.”

Igirimbabazi Josee ni mushiki wa nyakwigendera yavuze ko bashimira Ubuyobozi kuba bukomeje kubaba hafi haba ku rwego rw’Akarere ndetse n’izindi nzego bakorana ariko basaba ko bafashwa kubona ubunganira mu mategeko kugira ngo bakurikirane dosiye y’umwana wabo.

Uyu muryango wemeza ko ukeneye ubutabera ku muntu wabo wishwe ndetse bakanahabwa indishyi z’akababaro, ngo ubu biyambaje ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kugira ngo buzabafashe babone umwunganizi mu mategeko uzabafasha gutanga ikirego cyabo mu nkiko.

Guverineri CG Gasana Emmanuel yasabye abaturage kubaha inzego za Leta ndetse no kwirinda udutsiko tw’abantu bashaka kwangisha ubuyobozi abaturage.

Inkuru y’umuseke

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZambia: zahinduye imirishyo uwarwanyaga ubutegetsi niwe watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu
Next articleAgakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here