Home Ubutabera Rwanda: Gusambanya abana ku isonga mu byaha by’ihohoterwa- Raporo

Rwanda: Gusambanya abana ku isonga mu byaha by’ihohoterwa- Raporo

0

Urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda rugaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nabyo bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere bigenda byiyongera buri mwaka, ariko ibyo gusambanya abana bikaba biza ku isonga aho mu mwaka wa 2017 hasambanyijwe abana 2000 naho umwaka wa 2020 imibare yikuba gatatu.

 Mushimiyimana Speciose ni umubyeyi utuye Bugesera mu murenge wa Rilima mu kagari ka Kabeza yabwiye Integonews.com ko afite umwana w’umukobwa wahohotewe kandi uwo mwana anafite ubumuga bwo mutwe, akaba yemeza ko ibyaha byo gusambanya abana bigenda bifata intera ikabije.

Umuturanyi we Mukandayisenga Helena, nawe yabwiye Integonews.com ko afite umugabo ufunze azira gusambanya umwana (Child defilement), avuga ko byahungabanyije umuryango, ndetse akaba yarunze mu rya mugenzi we avuga ko ibyaha by’ihohotera bikwiye guhangayikisha buri wese

Nk’uko bigaragara muri raporo y’imyaka itanu ishize y’uru rwego rw’ubushinjacyaha yo kuva mwaka mu 2016 kugeza muri 2021, igaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato biri mu bihangayikishije isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko.

Muri iyi raporo ubushinjacyaha bunavuga ko intego bwari bwihaye yo gutsinda imanza z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hejuru ya 83% butayigezeho, bikaba byaratewe nuko hakiri bamwe mu babyeyi bahishira bene ibi byaha.

N’ubwo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyongera buri mwaka, icyaha cyo gusambanya abana buri mwaka n’icyo kiza imbere kuko mu myaka itanu ishize ibyaha 17530 byaregewe inkiko mu gihe guhoza ku nkeke byari ibyaha 8874, naho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato bikaba 3299.

Ibiyobyabwenge bikunze gutungwa agatoki

Ubukene, ubusinzi n’ibiyobyabwenge nabyo bishyirwa mu majwi n’ababyeyi ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu kuba intandaro y’ubwiyongere bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Murwanashyaka Evariste, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu, abona ko impamvu ibi byaha byiyongera, biterwa n’aho isi igeze aho ibyaha bigenda bishamikira ku bindi.

Ati “uko abasinda n’abanywa ibiyobyabwenge biyongera, ni nako bibakururira mu gusambanya abana. ikindi ni uko abahanirwa ibyaha byo gusambanya abana ndetse n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bake, bitewe n’uko amakuru n’ibimenyetso bibura, cyangwa sosiyete ikabifata nk’ibisanzwe.”

Akomeza avuga ko ubukene nabwo bufite uruhare runini mu byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza uwo mwashyingiranwe ku gahato, kuko ubukene bushobora gutuma abashyingiranwe batuzuza inshingano zabo noneho umwe akajya kuzishakira ahandi ku gahato.”

Ati “Ingaruka z’ibi byaha ku gihugu ni nyinshi kuko imiryango idatekanye ntacyo yageraho kandi umuryango utifite n’igihugu ntacyo kiba gifite.

Ubukene n’ibiyobyabwege  kandi bigarukwaho nk’intandaro y’ibyaha bishingiye ku gitsina na Kayihura Etienne umuturage wo mu mujyi wa Kigali. we avuga ko iyo mu muryago hari ubukene, umwana atabona ibyo akeneye, gushukwa biba byoroshye n’ubwo yaba afite uburere.

Ni ibyaha bihanwa n’amategeko yo mu Rwanda.

N’ubwo abakekwaho gukora ibi byaha n’abo inkiko zibihamya biyongera buri mwaka, ibi byaha biri mu bifite ibihano bikomeye mu Rwanda kuko  ingingo y’133 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’inkiko ibyaha byo gusambanya abana n’ibindi bifitanye isano nabyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

kimwe n’ingingo ya 20 y’itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, ivuga ko uwahamwe n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2). ibi ni nabyo bihano bihabwa uwahamijwe icyaha cyo gukoresha uwo bashyingiranwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ingamba zafashwe n’u Rwanda mu kongera imbaraga mu gukumira ibi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo ko gusambanya abana bishobora kuba icyaha kidasaza nk’uko bimeze ku cyaha cya ruswa n’icyaha cya Jenoside. iby’uyu mushinga w’itegeko kandi byemejwe na minsitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Bayisenge Jeannette..

Ikindi ni ukuba ubushinjacyaha bwaremeye gutangaza umwirondoro w’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana. ku ikubitiro uru rutonde rwsohowe muri uku Kwakira 2021, rukaba ruriho abantu 322 barimo abagabo basambanyije abana b’abakobwa ari nabo benshi n’abagore basambanyije abana b’abahungu.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu ntangiriro za Nzeri 2021 yasabye ko ibihano bihabwa abasambanya abana byakazwa cyane kugira ngo bice intege ababikora n’ababitekereza.

Yagize ati: “Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

BUGIRIMFURA Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika yajyanwe mu bitaro
Next articleInzoga ya Amstel n’imbuto bimwe mu byahawe Guverineri Habitegeko François wasuye Uburundi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here