Home Ubutabera Rwanda: Igihugu cya mbere muri Africa, icya 7 ku isi  mu kugira impfungwa...

Rwanda: Igihugu cya mbere muri Africa, icya 7 ku isi  mu kugira impfungwa nyinshi

0

Mu Rwanda, mu bantu ibihumbi ijana (100 000)  muri bo 511 baba ari imfungwa naho muri America mu bihumbi ijana 655 baba ari imfungwa.

Byatangajwe na Statista Research Department ku wa 16/06/2020

Mbere yuko tumenya niba gereza igorora cg igoreka Reka turebere hamwe ubuzima bwo muri gereza

Gereza ni ahantu leta ifungira abaturage bamaze gukatirwa n’inkiko cg bategereje kuburana (abo baba bafunzwe by’agateganyo)

Iyo winjiye muri gereza usangamo abanyabyaha batandukanye n’ababikekwaho batandukanye, winjiramo uzi ko uri ruharwa ahubwo ugasanga wowe uri umwiga, winjiramo uziko ari wowe uzi ko bagukatiye burundu uzi ko utazayirangiza ugasanga uyimazemo imyaka 20 ntacyo araba kandi akomeye kukurusha.

Winjiramo uzi ko ari wowe gisambo ruharwa wagera mo ugasanga ni wowe gisambo cyoroheje.

Gereza ni inzu yubakiwe gufungiramo abanyabyaha baba abakoze ibyaha byoroheje, ibikomeye n’ibyindengakamere.

Imibereho y’imfungwa n’abagororwa

Iyo ufunzwe ntiwihitiramo abo mubana aho usanze umwanya niho ujya gutura.

Ubusanzwe umuntu ufunzwe leta imugenera ifunguro ry’ibishyimbo, ibigori n’igikoma cy’amasaka.

Ku bafunzwe bifite bo ku ifunguro leta igena bemerewe kugura ibindi biribwa bitandukanye ndetse no gusurwa n’imiryango yabo. (Ibi byari mbere ya covid 19 isura rigikorwa.)

Ku muntu wafunzwe rero udafite amikoro atungwa n’ibigori, ibishyimbo n’igikoma kugeza arangije igihano cye cyaba ari kirekire umubiri we wishakamo ubushobozi bwo gukura intungamubiri zose umubiri ukenera muri iryo funguro byakwanga akarwara Weriweri (indwara yo kubyimba ishinya, amavi, mu mugongo kubura amaraso no guhuma. Mbese ni nka bwaki y’abantu bakuru.)

Umuntu abaho neza hakurikijwe amikoro ye, iyo wafunzwe waranyereje, waribye, warariganyije menshi cyangwa wari wifite birumvikana ko uba uriho neza.

Iyo ufunzwe wibye igitoki urya ibigori gusa n’igikoma kitagira isukali kugeza urangije igihano, uhuriramo n’uwapfumuye iduka uyu aba asurwa arya ibyo ashatse wabireba, yitwa umujura kandi nawe uri umujura waribye igitoki cyo kurarira undi yaribye ibizamutunga igihe kirekire. Aha ubona ko wafungiwe ubusa nta kabuza. Uzifuza kumenya ubwenge akoresha ngo abeho neza ndetse uzamwinginga ngo akwigishe, nakwigisha rero nka mugenzi wawe uzasohoka ugiye gukora icyaha kugira ngo uzafungirwe ukuri unabeho neza nka wa wundi.

Iyo ufunzwe wakoze bulletin kugira ngo ubone ishuri uhabwa igihano kingana n’uwakoze cheque akigana isinya ya nyiri konte akiba miliyoni 100, uyu rero uretse kwitwa ko afunzwe hari uburenganzira yabujijwe mu bigaragarira amaso aba abayeho neza ntacyo abuze mu bandi banyabyaha Kandi niyo mwanahurira hanze ntiwafungura udushumi tw’inkweto ze ,aba yubashywe ,ubusanzwe abanyabyaha babigize umwuga baba bakeneye kwinjizamo abantu bashya babafasha ,bakoresha cg batuma gukora ibyaha, namenya ko uzira inyandikompimbano na we ariyo azira azakubona mo iturufu ku buryo ufunguwe mwakorana ,ubuzima uzabona abayemo uzasanga warufungiwe ubusa ahubwo uvuge uti ubutaha nzazira ukuri nkuko uyu yazize.

Iyo ufunzwe uzira kwiba umubare w’ibanga wa Mobile Money umuntu urangaye muri gereza uhuriramo n’uzi guhakinga za Banki n”ibigo by’imari

Ubusanzwe umugabo wese yaremewe   umugore umukwiriye kubera ko muri gereza nta wufunganwa n’umugore we ibi byatumye muri gereza nyinshi  ku isi usangamo ubutinganyi Uretse ko hari ibihugu  bimwe na bimwe biha uburenganzira abagabo kubonana n’abagore babo,bivuze ngo ufungwa uri muzima ugafungurwa uri umutinganyi (bimwe  byangwa urunuka n’Uwiteka)

Ufungwa uzira kunywa urumogi ugahuriramo n’umucuruzi wa cocaine akakwigisha kuyicuruza no kuyipakira ndetse no kuyambutsa amahanga.

Ufungwa uzi gukora ibyaha bifite ibimenyetso ukigira mo gukora ibitagira ibimenyetso

Nubwo ibyo byose wabyiga ariko na gereza igira igihe cyo kwigisha impfungwa n’abagororwa ariko biragoye cyane ko gereza yakwigisha ugahinduka

Hambere aha nkiri umunyeshuri mbere y’imyaka 17 iyo umwarimu wabaga utamukunda nta kintu yari kukwigisha ngo ugifate aha ndashaka kuvuga ko umuntu ufunze ntabwo akunda leta kuko ari yo iba yaramufunze, ntabwo umucungagereza uhora umurinze n’imbunda ngo adatoroka, yabigerageza akamurasa, yakora ikosa akamukubita, yakora icyaha akamujyana mu butabera yamwigisha amasomo amugorora ngo ayafate Kandi imbere ye amubona nk’umwanzi ukomeye.

Bitavuze ko hatari ababirengaho bakiga bakanagororoka

Dore zimwe mu ngaruka zo gufungwa

Iyo ufunzwe uko byagenda kose umuryango wawe urahungabana haba mu bukungu ndetse no mu mutwe, iyo ufunguwe rero warasize imitungo usanga yarashize.

Iyo wakodeshaga ufungurwa ntaho ufite utaha.

Iyo hari abo wasigiye amafaranga bo baba bifuza ko wahera mo.

Iyo wafungishijwe n’umuryango wawe bo iyo utashye baba bagushije ishyano batekereza ko uzanywe no kwihorera.

Iyo wasize umugore bakaba baramwinjiye, yarabyaye ufunze iyo utashye ntibyakunda ko mubana haba hagiye kuba indi ntambara.

Uwafunzwe yarenganyijwe aba agiye kwihorera.

Uwafungishijwe n’umugore ntamusure ntiyataha ngo bahite babana

Ibi byose bituma iyo uwafunzwe ageze hanze abura aho yerekeza ubuzima kandi azi gukora ibyaha kurusha ibyo yafunzwe azi bikaba byamutera gukora ibyaha.

Umuntu utinya gereza ni utarafungwa

Iyo wafunzwe uba watinyutse gereza

Leta na yo iyo igiye gutanga akazi ireba abatarafunzwe, sosiyete nyarwanda nayo iyo ibonye umuntu wafunzwe imugirira amakenga ntiyamwizera dore ko na leta iba yarabatakarije icyizere kandi ari abantu bayo ari nayo ibashinzwe.

Ufunguwe rero ataha adafite epfo na ruguru, akicwa n’inzara kandi aho yabaga muri gereza leta imugaburira, ikamucumbikira, ikanamwambika n’ibindi. Ikindi kandi aba azi n’ ibyaha yakora akabona ubuzima.

Buri mwaka uhereye muri 2017 Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rutangaza umubare w’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza zose zo mu Rwanda nta gihe na kimwe baratangaza ko impfungwa zigabanuka ahubwo bavuga ko ziyongera ubwo bwiyongere bavuga ko kenshi buterwa n’ibyaha by’ibiyobyabwenge hamwe n’ubujura.

Nibutse ko muri gereza zo mu Rwanda hejuru ya 65% bafungiwemo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35.

Buri mwaka hatangwamo ifungurwa ry’agateganyo nibura inshuro 3 hakiyongeraho ku baba bafunguwe barangije ibihano byabo n’ababaye abere cyangwa abasubikiwe ibihano, hejuru y’ibyo byose imfungwa n’abagororwa bakomeza kwiyongera aho kugabanuka, nkuko RCS yagiye ibitangaza mu bihe bitandukanye.

Mu Rwanda dufite ibigo ngororamuco bitandukanye byaba ibya leta cyangwa ibyigenga ababijyamo akenshi ni urubyiruko, imyaka bimaze bikora byakagombye kuba byarafunze bitakibona abo bigorora ariko nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe igorora muco NRS bavuze ko usanga hari abava muri ibyo bigo bakongera gufatirwa mu ngeso mbi bigatuma basubizwayo incuro zirenze imwe umubare munini wabo kandi usanga batarize abagerageje kwiga baba bararangije amashuri abanza, abize ayisumbuye baba ari bake.

Haba muri gereza no mu bigo ngororamuco usanga abantu babibamo ari abantu bamwe badahinduka iyo bahindutse abiyongereyeho akenshi baguma muri uwo muryango iyo batari mu bigo ngorororamuco baba bari muri gereza.

Icyakorwa mu gukemura iki kibazo

Njye ku giti cya njye uko mbibona kugira ngo abantu bagororoke burundu leta yagakwiye kwiga impamvu zitera abantu gufungwa cyangwa kujya mu bigo ngororamuco izishoboka ikazikuraho.

Urugero: Ibyaha byinshi mu Rwanda nkuko byatangajwe na RCS ni ubujura n’ibiyobyabwenge kandi abenshi babyishoramo bashaka kwivana mu bukene dore ko 65% by’abanyarwanda batunze ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare, ikigo ngororamuco cya WAWA gikoresha miliyoni 960 buri mwaka, RCS ikoresha miliyari 17 buri mwaka.

Leta aho kumva ko niba abanyabyaha biyongereye izihutira kugura imbunda nyinshi, kongera abapolisi, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza n’abacungagereza no kongera amafaranga azabahemba n’azatunga abo banyabyaha yakayashyize mu kongerera ubushobozi imishinga iteza imbere urubyiruko.

Leta yagashyize ubushobozi mu kwigisha abaturage ibyaha uko bikorwa, bakabisobanukirwa  neza kugira ngo ababikora bazabure aho baca abaturage (umuturage yigishijwe neza amayeri yose abajura bakoresha kugira ngo babibe, nta muturage wazongera kwibwa kuko yafunga inzira zose bazacamo) umujura nabura aho yiba gatatu azabireka.

Guha ubushobozi urubyiruko abafite ibyo bazi ikabafasha kubishyira mu bikorwa. Atari kuriya bigira imyuga muri gereza cyangwa mu bigo ngororamuco ngo nibagera hanze babure kirengera. Leta ikwiye kubitaho no kubafasha by’umwihariko kuko nabo ari abantu badasanzwe.

Leta yagashyizeho ikigo kihariye gishinzwe guteza imbere abafunguwe cyangwa abavuye mu bigo ngororamuco kinabafasha kwinjira mu buzima busanzwe.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Padiri Nkurunziza

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbunzi ntibaragerwaho n’ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Covid-19
Next articleCovid-19 denying timely justice to children whose parents filed for divorce

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here