Home Uncategorized Rwanda True Hope /VTC irakataje mu kwigisha imyuga

Rwanda True Hope /VTC irakataje mu kwigisha imyuga

0

Mu  rwego rwo kurushaho kurwanya ubukene , Rwanda  True Hope /VTC ikomeje guhamagarira urubyiruko kuyigana kugira ngo ruhabwe ubumenyi bw’ ingenzi mu myuga itandukanye.

Ikoranabuhanga, kwigisha gukanika no gutwara imodoka kinyamwuga,ubudozi, kudoda bigezweho, gusokoza abakobwa n’ abagore ndetse no kwogoshya abagabo ndetse no kwigisha indimi ziganjemo icyongereza hagamijwe kwihangira imirimo nibyo byigishwa mu ishuri Rwanda True Hope /VTC.

Viateur Nkurikiyimana , Umuyobozi wa RTH/VTC

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda True Hope Organisation/ VTC, Viateur Nkurikiyimana yatangarije Integonews.com ko aho bifite ibigo by’ amashuri y’ imyuga hose mu gihugu amasomo yaratangiye nyuma y’ aho ahagaritswe biturutse kuri Covid-19.

Ati” Ubu turi mu ntangiriro z’ amasomo dutanga namenyesha abantu bose babyifuza ko turi no kwakira abanyeshyuri bashyashya imiryango irafunguye cyane”.

Icyicaro gikuru cy’ ishuri Rwanda True Hope /VTC kiri mu karere ka Kicukiro/Gikondo ndetse n’ ayandi mashami ari mu karere ka Kamonyi mu Murenge  wa  Kayenzi, Mugina ndetse na Musambira.

Ishuri Rwanda True Hope /VTC rifite n’irindi shami mu Ntara y’ u Burengerazuba mu Karere ka Rusizi i Gihundwe.

Nyuma y’ imyaka 13 iri shuri rimaze rishinzwe abaharangirije ni abantu 800 muri bo 95%  bamaze kubona akazi gafatika kandi kabahemba buri kwezi mu gihe 5% bakomeje gushakisha ariko nabo bashobora kubona akazi kadahoraho(ibiraka).

Gaston Rwaka/Integonews.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMOU signed to launch Huawei ICT academies in Rwanda as Seeds for the future 2021 program is flagged off.
Next articleCOVID-19 Vaccination Rejuvenates Hope of Ending the Pandemic

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here