Home Politike Salim Saleh umuvandimwe wa pereizda Museveni mu nzira zerekeza i Kigali

Salim Saleh umuvandimwe wa pereizda Museveni mu nzira zerekeza i Kigali

0

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Salim Salehe, umuvandimwe wa Perezida wa Uganda Yoweli kaguta Museveni, ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru mu ruzinduko ruzamuhuza na perezida Kagame.

Uru rwaba ari urugendo rwa kabiri rw’umuntu ukomeye muri Uganda yaba akoreye mu Rwanda mu gihe cyegeranye nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba rwasize rutanze umusaruro w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna wari ugiye kumara imyaka 3 ufunzwe.

Gen Salim Saleh yagiye ashyirwa mu majwi na benshi ku ruhande rw’u Rwanda ku kuba ariwe ukorana bya hafi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bacumbitse muri Uganda.

Aya makuru avuga ko Perezida Kagame na Salim Saleh bazahurira mu mujyi wa Kigali bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye na Gen Muhoozi Kainerugaba uheruka i Kigali mu minsi ishize.

Gen salim Saleh na Perezida Kagame baheruka kubonana imbonankubone mu mwaka wi 2011 nabwo bahuriye mu mujyi wa Kigali. aba bombi bari kumwe mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu myaka y’i 1987.

Salim Saleh, usibye kuba umuvandimwe wa Perezida Museveni, yagiye ayobora imyanya itandukanye ikomeye muri Uganda nkaho yabaye umukuru w’ingabo,avaho aba umujyanama wihariye wa Perezida Museveni anaba umukuru w’inkeragutabara muri iki Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze fc ituzuye itsinze APR FC, Kiyovu yihimura kuri AS Kigali
Next articleBurkina Faso: Uwahiritse ubutegetsi yarahiriye kuyobora igihugu mu magambo akomeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here