Home Uncategorized Sam Karenzi yasezeye ku bakunzi b’urukiko abasaba kwakira impinduka

Sam Karenzi yasezeye ku bakunzi b’urukiko abasaba kwakira impinduka

0

Abanyamakuru b’ibikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 kizwi nk’urukiko rw’imikino basabye ababakurikira kwakira impinduka zigiye kukibamo zishobora gutuma abagikora bahinduka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo hatangiye gucicikana ubutumwa ku mbugankoranyambaga buvuga ko abanyamakuru, Sam Karenzi, Kalisa Bruno uzwi nka Taifa na Kazungu Claver bakuwe muri iki kiganiro bahabwa izindi nshingano.

Amakuru yemejwe ko Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio 10, akaba atazongera kugaragara muri iki kiganiro, Taifa nawe agirwa umunyamakuru mu kiganiro ten zone kiba kuri iyi radio kuva saa kumi n’byiri za nimugoroba. Kazungu Claver na Jado Max nibo bazajya bakora urukiko.

Gusa Kazungu Claver we yahise asezera avuga ko atakora ikiganiro cy’abantu babiri yaramenyereye gukora ikiganiro cy’ubusesenguzi cy’abantu batatu.

Sam Karenzi yemeye ko izi mpinduka zakozwe asaba abantu kuzakira.

“Impinduka zishobora kuzabaho nkuko mwabyumise guhera taliki ya mbere Nyakanga, hari abashobora guhindurirwa imirimo ariko ni ukwakira impinduka ni cyo cy’ingenzi, kuko izi mpinduka hari icyo wenda zizafasha ku iterambere ry’ikigo. Karenzi yongeyeho ko.

“Ni ubuyobozi bwacu bwakoze impinduka.”

Ikiganiro urukiko kimaze umwaka gikorwa n’abanyamakuru Karenzi, Taifa na Kazungu kimaze umwaka kuri Radio10, bagitangiye basimbuye abandi bari bahavuye bashinze radio yabo.

Iki kiganiro nicyo cyambere cy’imikino gikunzwe mu Rwanda nkuko byagaragajwe n’ubushakshatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Igihe mu minsi ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKevin Monnet-Paquet yanze kwitaba telefoni ya Ferwafa n’umutoza
Next articleUvugwaho kuyobora Ferwafa amaze gutanga kandidatire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here