Samuel Eto’o Meyer anahamwa n’ibyaha byo kunyereza imisoro

Umukinnyi w’umupira wamaguru ukomoka muri Kameruni, Samuel Eto’o yemeye ko yakoze uburiganya akanyereza amamiliyoni y’amadolari y’imisoro ubwo yakiniraga ikipe ya FC Barcelona yomu Gihugu cya Espagne.

Urukiko rwo muri uyu mujyi rwamukatiyeigifungo cy’amezi 22 n’ihazabu – ariko ntazafungwa kuko yemeye icyaha akororereza urukiko.

Muri rusange, Eto’o agomba kwishyura amadolari miliyoni 8 y’imisoro yanyerejeni ukuvuga arenga gato miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cy’urukiko cyavuze ko Eto’o n’umukozi we banyereje nkana umusoro ku nyungu wavaga mu burenganzira bw’ishusho (Image right), hagati ya 2006 na 2009.

Mu minsi ye yo gukina, Eto’o yafatwaga nka ba rutahizamu bakomeye ku isi. Ubu ni perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni.

Samuel Eto’o, umwe muri ba rutahizamu beza babayeho ku Isi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.