Home Ubutabera Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25

Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25

0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gusaba urugereko rwihariye rw’urukiko ruburanisha imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka n’iby’iterabwoba ko rwahanisha Callixte Nsabimana Sankara igifungo cy’ imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuri buri cyaha cyose bumurega, bugaragaza ko hari ibyo bwemeranya na we uko yabyisobanuyeho. Ariko hari ibindi butemera uburyo yabyireguyeho.

Bwagarutse ku byaha Sankara yagiye agaragaza ko nta ruhare yabigizemo.Hari aho bwavuze ko ahakana ibitero binyuranye byabereye mu ishyamba rya Nyungwe Sankara yavugaga ko nta gitero na kimwe yagiyemo, ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko kuba nta gitero yagiyemo, bitamukuraho icyaha, kuko ibitero byose byagabwaga Sankara n’abandi bari kumwe mu buyobozi babizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo byamaraga kuba bashyikirizaga Sankara raporo agahita abitangaza ku maradiyo. Bwavuze ko busanga Sankara ahamwa n’ibyaha 16, kandi ko nawe yiregura yabyemeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byaha aregwa, harimo ibiremereye bihanishwa igifungo cya burundu, nk’icyaha cy’ubwicanyi n’igikorwa cy’iterabwoba. Gusa, bwasobanuye habayeho kugabanya ibihano kuko Sankara yaburanye yemera ibyaha ndetse akanasaba imbabazi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Sankara atigeze abarushya yaba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ko yakomeje kwemera ibyaha byose aregwa, kandi akaba yaratanze amakuru yabafashishe mu iperereza.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko kuba Sankara ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko, nayo yaba indi mpamvu nyoroshyacyaha, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25 aho kuba burundu.

Ubushinjacyaha ariko bwasabye urukiko gutegeka ko indangamuntu na pasiporo yahawe n’igihugu cya Lesotho yabyamburwa, ndetse na telefoni 3 yafatanywe.

Nsabimana Callixte Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores mu kwezi kwa 4/ 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa kane, ubushinjacyaha bukomeza gusabira ibihano abandi baregwana na we.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtawemere kujya no kuva mu Karere ka Rubavu
Next articleKeneth Kaunda wategetse Zambia igihe kirekire yapfuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here