Home Ubutabera Sankara yasabye ko ikirego ke cyahuzwa n’icya Rusesabagina

Sankara yasabye ko ikirego ke cyahuzwa n’icya Rusesabagina

0

Nsabimana Callixte alias Sankara ukurikiranyweho ibyaha 17 birimo ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, uyu munsi yaburanye nyuma y’igihe gito Paul Rusesabagina afashwe.

Nsabimana Callixte alias Sankara (photo net)

Ku kicaro cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, niho habereye uru rubanza, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ariko uregwa yari aho afungiye i Mageragere ndetse n’ubushinjacyaha buri ku kicaro cyabwo ku Kimihurura mu gihe Inteko Iburanisha yo iri i Nyanza.

Muri Nyakanga 2020, Sankara yabwiye Urukiko ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yateye inkunga umutwe wabo wagabye ibitero mu Rwanda ndetse n’andi mashyaka arimo MRCD ya Rusesabagina uherutse gufatwa.

Abaregera indishyi mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wari wariyise Major Sankara, kugeza ubu ni barindwi, gusa abagaragaye mu rukiko uyu munsi bari batatu.

Ahawe umwanya Nsabimana Callixte, yavuze ko yishimiye ifatwa rya Rusesabagina yita Sebuja kuko ari we wari ukuriye uriya mutwe wamukoreshaga.

Sankara kandi yaboneyeho gusaba ko Urukiko rwahuza dosiye ye n’iya Rusesabagina ndetse n’iya Herman Nsengimana wari wamusimbuye ku mwanya wo kuvugira FLN na we akaza guhita atabwa muri yombi.

Sankara ati “Rusesabagina na Herman bose tuburanishirijwe hamwe ubwo ni bwo butabera twaba duhawe nyakuri.”

Uwunganira abaregera indishyi ari we Me Ndutiye Yousuf yahise yaka ijambo avuga ko bumvise ifatwa rya Rusesabagina uregwa ibyaha bimwe n’ibiregwa Sankara.

Ati “…Turasaba urukiko ko bazahuza izo dosiye.”

Umucamanza yasabye uregwa n’uhagarariye abaregera indishyi gutegereza ko Rusesabagina Paul aregerwa urukiko ubundi bakaba ari bwo batanga icyo kifuzo.

Umucamanza wahise ahindura ingingo, ahita agaruka ku kifuzo cy’Ubushinjacyaha bwasabye ko Dosiye ya Sankara yahuzwa n’iya Herman Nsengimana, avuga ko Urukiko rugiye kugisuzuma kuko we yamaze kuregerwa Urukiko ahita asubika urubanza.

Biteganijwe ko Urukiko ruzasubukura uru rubanza tariki ya 01 Ukwakira 2020, hagasomwa umwanzuro kuri iki kifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo guhuza Dosiye ya Sankara n’iya Herman.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB ivuga ko ariyo yifatiye intwari yo muri “Hotel Rwanda”
Next articleAbantu benshi baguye mu gitero cy’abiyahuzi hanze y’umusigiti muri Somaliya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here