Home Amakuru Sergeant Nsabimana w’u Rwanda na Corporal Ndikumana w’u Burundi baherekejwe mu cyubahiro

Sergeant Nsabimana w’u Rwanda na Corporal Ndikumana w’u Burundi baherekejwe mu cyubahiro

0

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Central Africa Republic ejo zasezeyeho abasirikare bazo icya rimwe baherutse kwicwa.

Abahagarariye ubu butumwa bwa UN bwitwa MINUSCA batangaje ko ingabo z’ibi bihugu byombi zasangiye umubabaro kubwo kubura bagenzi babo.

MINUSCA itangaza ko Sergeant Nsabimana Jean D’amour w’ingabo z’u Rwanda yiciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro cyabereye mu gace kitwa PK12 i Bangui ku tariki 13 z’uku kwezi, naho Corporal Ndikumana w’ingabo z’u Burundi we agwa mu gico cyatezwe n’inyeshyamba hafi y’umujyi wa Grimari uri hagati muri iki gihugu cya Centrafrique.

Si abo bonyine bishwe kuko kuwa mbere w’iki cyumweru abandi babiri bakomoka muri Maroc na Gabon barishwe ubwo imodoka zitwaye izo ngabo zaterwaga igico n’inyeshyamba za UPC na Anti Balaka.

Muri uyu mwaka kuva watangira, ingabo za MINUSCA zikagaba ibitero ku nyeshyamba zitandukanye muri iki gihugu, hamaze kwicwa abasirikare icyenda bari muri ubu butumwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Antonio Guterres avuga ko iyicwa ry’aba basirikare bagiye kubungabunga amahoro ari ikimenyetso gikomeye cy’ingorane bakoreramo inshingano zabo zo kurinda abaturage no kugarura amahoro.

MINUSCA ivuga ko mu gusezeraho Nsabimana na Ndikumana ejo kuwa gatatu, Denise Brown intumwa idasanzwe ya Antonio Guterres muri Centrafrique yavuze ko aba basirikare bombi basigiye agahinda gakomeye imiryango n’abana babo.

Umuryango w’abibumbye uteganya impozamarira mu mafaranga ku miryango y’abasirikare baguye mu butumwa bwawo. Imirambo y’aba basirikare biteganyijwe ko yoherezwa bagashyingurwa mu bihugu byabo.

Ibibazo by’umutekano muri Central African Republic bimaze gutuma mu byumweru bicye bishize abantu barenga 120,000 bahunga berekeza muri DR Congo, Cameroun, Tchad n’ahandi nk’uko UNHCR ibivuga.

Iki gihugu gikungahaye ku mutungo-kamere, kuva mu 2013 cyugarijwe n’amakimbirane akomeye ashingiye ku kumaranira ubutegetsi, amoko no ku myemerere. Umuryango w’abibumbye ufite abasirikare barenga 15,000 muri iki gihugu, hari kandi abasirikare amagana boherejweyo n’u Rwanda n’Uburusiya ku bwumvikane bwihariye bw’ubutegetsi bw’ibyo bihugu.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDonald Trump yasezeye ku butegetsi yivuga ibigwi
Next articleUwunganira Paul Rusesabagina yasabye Urukiko rukuru kumurekura uwo yunganira nk’indishyi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here