Home Ubutabera Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana arahigwa n’ingabo z’igihugu

Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana arahigwa n’ingabo z’igihugu

0
Sergeant Robert

Umuhanzi wamenekanye mu ndirimbo zirata ibigwi igihugu n’ingabo zacyo Sergeant Robert ubu ari guhigwa hasi kubura hejuru, akekwaho gusambanya umwana bamwe bemeza ko ari uwe, n’ubwo igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ari uwo mu muryango we.

Sergeant Robert

Kuri uyu wa Mbere, nibwo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje inkuru y’uko hari umwana w’imyaka 15 bivugwa ko wasambanyijwe na Sergeant Major Kabera Robert umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wamenyekanye muri muzika nka “Sergeant Robert”, byanavuzwe ko uyu muhanzi yahise atoroka akaba ari guhigwa n’inzego zibishinzwe.

Kugeza ubu Igisirikare cy’u Rwanda kuratangaza ko kiri mu iperereza kuri uyu Sergeant Major Kabera Robert cyangwa “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana bivugwa ko ari uwo mu muryango we, naho abandi bakavuga ko ari uwe yibyariye.

Ikinyamakuru IGIHE hashize amasaha make gitangaje ko uwo mwana yasambanyije ari uwo yibyariye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda none tariki ya 23 Ugushyingo 2020, rivuga ko Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Iri tangazo kandi rigaragaza ko ibyaha bivugwa byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 bibera mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Igisirikare cy’u Rwanda RDF kijeje abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe gikwiye, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda, bishobora gukorwa n’umusirikare uwo ari we wese.

Mu gushaka kumenya neza icyaba cyarateye iyo ngabo y’igihugu gukora ibyo twasanze hari amakuru avuga ko Sergeant Robert yasambanyije uwo mwana wo mu muryango we mu mpera z’icyumweru gishize, abitewe n’ubusinzi.

Ese amategeko ateganya iki ku byaha nk’ibi?

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbisasu 23 byahitanye abantu 8 mu mugi wa kaboul muri Afganistan
Next article45 nibo bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Bobi Wine

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here