Home Tech Shanghai: Inyubako y’amagorofa 5 yimuriwe mu kindi kibanza

Shanghai: Inyubako y’amagorofa 5 yimuriwe mu kindi kibanza

0
Shanghai_skyline

Abaturage bo mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa mu Karere ko mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Huangpu bagomba kuba baratangajwe n’inyubako yarimo kwimurwa, ibintu bidasanzwe, ibi bikaba byarabaye mu Kwakira 2020.

Shanghai_skyline

Ishuri ribanza ryari rimaze imyaka 85 ryo mu Bushinwa, ryakuwe mu kibanza ryari ryubatsweho uko ryakabaye, bityo ryimurirwa mu kindi kibanza, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryiswe, “ The walking machine” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “imashini igenda.”

Nk’uko CNN ibitangaza, ngo ibi byakozwe mu rwego rwo gusigasira inyubako z’amateka za cyera, bityo inzobere (Engineers) zikaba zarashyize inkingi zigera kuri 200, mu rwego rwo gutega iyo nyubako y’amagorofa 5 ngo itagwa hasi, nk’uko bivugwa na Lan Wuji, ushinzwe icyo gikowa.

Izo nkingi zikora nk’amaguru ya robo. Zigabanijemo ibice bibiri, bigenda byakuranwa nk’uko amaguru akandagira,  hasi no hejuru, mbese mu rwego rwo kwigana intambwe z’ imigendere ya muntu.

Ibice byometswe kuri iyo nyubako byitwa sensors biyicuma byigira imbere, nk’uko bivugwa na Lan, nyiri sosiyete Shanghai Evolution Shift yakoze iri koranabuhanga ryashyizwe ahagaragara muri 2018

“Mbese ni nko guha inyubako imbago , kugira ngo ikomeze guhagarara, bityo ibone kugenda.”

Nk’uko amakuru aturuka mu Karere ka Huangpu, abitangaza, ishuri ribanza rya Lagena ryubatswe mu mwaka wa 1935 mu gace ka Shanghai, bityo rikaba ryarimuwe kugira ngo hubakwe inyubako yindi y’ubucuruzi izaba inafite ibiro, iteganijwe kuzuzura muri 2023.

Bikaba byarabaye ngombwa ko abakozi babanza gucukura iruhande rwiyo nyubako kugira ngo babashe kuyishyigikira n’inkingi 198, zifite ubushobozi bwo kuva mu mwanya zerekeza mu wundi mwanya, ibi bikaba byarakozwe mu gihe kingana n’iminsi 18, kandi inyubako mu gihe yarimo kwimurwa, byakorwaga mu mfuruka ingana na dogere 21, bityo yimurirwa mu kibanza cyayo gishyashya kiri muri metero 62, igikorwa nyirizina kikaba cyararangiye taliki ya 15 Ukwakira 2020.

“ Ntidushobora kuyikoresha mu rwego rw’amateka y’ibyariho, kuko tugomba gushyigikira no kubungabunga inyubako z’amateka uko byamera kose, ariko muri rusange, birahendutse kurusha gusenya, noneho kandi no kubaka ikindi kintu gishyashya mu kibanza gishyashya.”

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi Mukuru wa REB yahagaritswe by’agateganyo
Next articleRusizi: Kudahabwa indishyi, imwe mu mpamvu ituma abarokotse bumva ko batahawe ubutabera bwuzuye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here