Home Imikino Simba SC ikoze amateka inyagira V Club irangiza amatsinda ari iya mbere

Simba SC ikoze amateka inyagira V Club irangiza amatsinda ari iya mbere

0

Kuri uyu wagatandatu Simba SC yo muri Tanzania ikoze amateka yo kurangiza imikino y’amatsinda ya Caf Champions league yo mu rugo yose iyitsinze binayifasha kurangiza imikino yo mu itsinda ryambere ari iya mbere nubwo isigaje umukino umwe izasuramo Al Ahly yo mu Misiri.

 Ibitego bibiri bya Clatous Chama n’ibindi byatsinzwe na Louis Miquissone na Larry Bwalya nibyo biyifashije kwihanangiriza Vita Club yo muri DR Congo kuri uyu wa gatandatu mu mukino waberaga i Dar Es Salam.

Intsinzi yo kuri uyu wa gatandatu yatumye Simaba SC igira amanota 13 mu mikino itanu kuko yatsindiye Al Ahly i Dar es salam igitego kimwe ku busa, itsinda El merekh yo muri Sudani ibitego bitatu ku busa i Dar Es Salam bananganyiriza i Khartoum ubusa ku busa, mu gihe yatsindiye Vita Club i Kinshasa igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza.

Amanota 13 Simba SC ifite ntayindi yayagira muri iri tsinda kuko ikurikiwe na Al Ahly yo mu Misiri ifite amanota umunani kandi hasigaye umukino umwe muri iri tsinda.

Simba Sc ikipe rukumbi yo mu karere ka Afurika y’Uburasira zuba yageze mu matsinda ya CAF Championsleague inashoboye kuyarenga kuko igeze mu mikino ya kimwe cya kane y’iri rushanwa. Iyi kipe yihaye intego yo kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri ikaba mu makipe ane akomeye  ku mugabane wa Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Jose Chameleone kubera ubukene yafunze televiziyo ye yari ikiri nshya
Next articleMartin Ngoga yongeye kugirirwa icyizere ahabwa umwanya ukomeye muri FIFA
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here