Home Ubutabera Sobanukirwa amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Sobanukirwa amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

0

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite amoko menshi. Aya ni amwe muri yo nkuko tubikesha imfashanyigisho ya Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango :

Gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu : Igikorwa cy’uko umuntu akoreshwa imibonano mpuzabitsina atabishaka ahubwo afashwe ku ngufu, yatewe ubwoba, yashukishijwe ibintu bifite agaciro n‟ibindi.

Gukorana imibonano mpuzabitsina hari umwe utabishaka mu bashakanye : Guhatira uwo mwashakanye gukora imibonano mpuzabitsina ukoresheje imbaraga, iterabwoba kumubeshya, n‟ibindi. Abashakanye uko ari babiri bafite uburenganzira bungana ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kubyara, hamwe no kuringaniza urubyaro.
Birabujijwe kugira imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utabishaka ni ukuvuga ko bakagombye kubyumvikanaho bose.

Gutesha agaciro igitsina cy’umuntu : gutesha agaciro igitsina cy‟umuntu haba ku bijyanye no kugikoraho mu buryo busuzuguritse, ubikora ku ngufu cyangwa mu buryo busumbanya. Ubu buryo bw’ihohoterwa bukorwa n’umuntu uwo ari we wese uri ku mwanya afite ububasha, umuyobozi, cyangwa umugenzuzi.

Itotezwa rishingiye ku gitsina : Ukuntu kose kudahwitse kurebana no gusaba gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ubundi buryo bwose bwo gutesha agaciro. Gufata ku ngufu bishingiye ku rwego uriho mu kazi, ibi bikaba biba ari uko umuntu azana imirongo ngenderwaho ishingiye ku kazi ibi bikaba byazana iterabwoba, guhunga cyangwa ahantu buri wese atumva yisanzuye. Ubu bwoko bw‟ihohotera bukoreshwa n’abakoresha, abagenzuzi, cyangwa abantu mukorana ku kazi, abarimu, cyangwa undi muntu wese uri mu mwanya runaka ugufiteho ububasha cyangwa ushobora kukugenzura mu bintu runaka.

Ubucakara bushingiye ku gitsina hagamijwe kwishimisha :
 iteshagaciro iryo ariryo ryose ku birebana no kuba umuntu atishoboye, itandukaniro mu bijyanye n’ingufu cyangwa se n’icyizere kugira ngo umuntu akoreshe undi imibonano mpuzabitsina. Hazamo ibijyanye no gushakamo inyungu y’amafaranga, imibereho cyangwa politiki ubikuye mu guhatira umuntu gukora imibonano mpuzabitsina, ubu buryo ni bumwe bwo kugira ngo umuntu yigarurire undi (kuba imbata mu gukora imibonano mpuzabitsina, guhatira kwambara ubusa cyangwa kutambara, guhatira umuntu gushyingiranwa n’undi, kujya mu gukina filme z’abasambana cyangwa gukora uburaya, imibonano mpuzabitsina igamije ubucuruzi, servisi, gufasha, cyangwa ubucakara bushingiye ku gitsina). Ubu buryo bw‟ihohotera bukoreshwa nabwo n’umukoresha, umugenzuzi, cyangwa mugenzi wawe cyangwa n’undi muntu uwo ari we wese uri ku rwego ruri hejuru yawe cyangwa se na none ukugenzura.

Guhatira kurongorwa mu kibuno : Guhatirwa kurongora mu kibuno, akenshi hagati y‟umugabo ku mugabo cyangwa umugabo ku mugore. Ubu buryo bwo bukorwa na buri wese n’icyo yaba ari cyo mu muryango, n’ububasha yaba afite.

Guhatirwa kuba indaya : guhatirwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina kugira ngo uhabwe ibintu runaka bifatika, serivisi, gufashwa, akenshi usanga byibasira abagore batishoboye, cyangwa abakobwa batabasha kwiha ubwabo cyangwa ibyo baha abana babo. Ubu buryo bw’ihohoterwa bukorwa na buri wese mu muryango kuko afite icyo abarusha, kuko hari umutungo afite ubariye mu mafaranga cyangwa se kuko afite ububasha bwo kugenzura uwo mutungo, urugero : Abakozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’intwaro y’intambara cyangwa iyicarubozo : Ibyaha byibasira inyokomuntu bishingiye ku gitsina, harimo gusambanya ku ngufu, kugira umucakara bishingiye ku gitsina, gukuramo inda ubishaka, cyangwa gufunga kubyara, guhatira gusama inda, guhatira kubyara. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uburyo bwo guhindura umucakara cyangwa iyicarubozo bisobanurwa nk’uburyo cyangwa ikintu cyose gituma habaho ukubabara gushingiye ku bitekerezo cyangwa ku mubiri kugira ngo hagire amakuru runaka agerwaho, kugira ngo hagire ibyo ujyamo nk’idini (imyemerere.) cyangwa se igihano kivuye k’uwahohotewe, cyangwa se na none gutera ubwoba undi muntu cyangwa gusenya, haba ku gice cyangwa muri rusange, haba ku gihugu, ubwoko, cyangwa se idini. Ubu bwoko bw‟ihohotera akenshi bukorwa, cyangwa na none bugashyirwa mu bikorwa n‟abasirikare, abapolisi, hamwe n‟utundi dutsiko twitwaje intwaro cyangwa se utundi dutsiko turi mu ntambara.

Byavuye mu mfashanyigisho igenewe amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfurika y’epfo yababajwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique
Next articleUmugore wa Perezida yasubije amafaranga yahembwe mu myaka 4
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here