Home Politike Sobanukirwa gereza 13 zo mu Rwanda, n’iy’abana irimo ubucucike

Sobanukirwa gereza 13 zo mu Rwanda, n’iy’abana irimo ubucucike

0

Mu Rwanda habarizwa gereza 13, inyinshi muri zo (zirindwi)  zikaba zibarizwamo  abagabo gusa, izo ni  Rwamagana, Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Rubavu na Gicumbi. Gereza 2 gusa nizo zakira abagore gusa izo ni Ngoma na Nyamagabe mu gihe izindi eshatu zakira abagabo n’abagore icyarimwe arizo Muhanga, Nyarugenge, Musanze. Mu Rwanda hbarizwa gereza imwe rukumbi ifite umwihariko wo gufungirwamo abana batarageza imyaka y’ubukure, iyo gereza iri mu karere ka Nyagatare ni nayo yonyine iharangwa.

GEREZA YA NYARUGENGE ( iyahoze ari PCK na Kimironko).

Gereza ya Nyarugenge niyo gereza rukumbi iba mu mujyi wa Kigali kaba  yubatswe mu Murenge wa Mageragere, iyi niyo gereza nini mu Gihugu ikaba ifite umwihariko wo kuba ari nayo gereza yubatswe bwambere mu Rwanda mu mwaka wi 1930.

Iyi gereza yubakankwe ikoranabuhanga kuko yubatswe mu bice bitatu birimo icy’abagabo, abagore n’abandi baba bacungiwe umutekano mu buryo bukomeye.  Buri gice cyose kirimo ibikorwa remezo bigizwe n’amazi, amashanyarazi, ubwiherere, ibibua by’imikino n’imyidagaduro ndetse n’aho gusengera nk’insengero, imisigiti n’amavuriro.

Iyi gereza iri mu nke zo mu Rwanda zitarangwamo ubucucike kuko ibarizwamoa abrenga ibihumbi icyenda kandi yarubakiwe gungirwamo abantu ibihubi icumi. Imibare y’abafungirwa muri iyi gereza ihindagurika buri gihe kuko buri munsi hinjiramo imfungwa n’abagorwa bashya mu buryo butunguranye n’ubwo na buri munsi hari abantu bafungurwa mu buryo buteguwe.

GEREZA YA HUYE

  • Gereza ya Huye yashinzwe mu wa 1956 ikorera mu mazuya Sosiyete MINETAIN yubatswe muri 1927,ikaba ifite ubuso bungana na Are 311,25. Yari ifite ubushobozi bwokwakira abagororwa 1,500.
  • Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, hagiye hiyongeraho izindinyubako kuburyo Gereza yaje kugera kubushobozi bwokwakira abagororwa 3,700 muri 2008.
  • Muri 2009, hiyongereyeho igipangu gishya cyaTurwubake cyarikigizwe n’amazu 2 y’igorofa, ubushobozi bugera kuri 4,876.
  • Muri 2010, hongeweho inyubako zahoze ari iza Rwandex, ubushobozi bugera kuri 5,500.
  • Muri 2013, hongeweho andi mazu 2 y’igorofa yubatswe n’abagororwa, ubushobozi bugera kuri 7,500.
  • Muri 2016, huzuye inzi nzu 2 z’igorofa yubatswe n’abagororwa, ubushobozi bugera kuri 9,500.
  • Muri 2018 hongeweho izindi nzu 2 y’igorofa yubatswe n’abagororwa,ubu Gereza ya Huye icumbikiye uyumunsi imfungwa n’abagororwa 13,243
  • Muri uyumubare 13248 Gereza ifite ubushobozi bwokwakira abagororwa 9,246 (13,243-9,246) tukaba dufite ubucukike bw’abagororwa 3997.

GEREZA YA NYAMAGABE

  • Gereza ya Nyamagabe yashyizweho mu 1963 ikorera munzu yahoze ibikwamo imyaka mu gihe cy’ umutware witwaga RUTAREMARA, yatangiye kubakwa mu 1966 itangira kwakira abafungwa mu 1968 ikaba yari ifite ubuso bungana na 815,1 m 2 yari ifite ubushobozi bwokwakira abagororwa 400.
  • Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 , hifashishijwe inyubako zahoze zikoreshwa nk’ubuhunikiro bwa perefegitura ya Gikongoro n’indi yahoze ukoreshwa n’umushinga wa PEDEAGE,zaravuguruwe zigirwa Gereza ifite ubushobozi bwo kwakira Imfungwa n’Abagororwa 697 ikaba zicumbikiye uyu munsi Abagororwa b’Abagabo 456 bari mu milimo itandukanye nyongeramusaruro no kwagura inyubako za Gereza , muri 2019 inyubako yari Gereza 1968 nayo yaravuguruwe yubakwamo igorofa imwe iva ku bushobozi bwo kwakira abagororwa 400 ubu ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira 1600 ikaba icumbikiye imfungwa n’abagororwa b’abagore 1452, muri rusange Gereza ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 2297 .
  • Ubu Gereza icumbikiye uyu munsi imfungwa n’abagororwa 1908
  • Muri uyumubare 1908 hiyongereyeho abana 45 bari munsi y’imyaka 3 babana na ba nyina bose bakaba 1953.
  • Gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2297 ariko icumbikiye 1953 tukaba nta bucukike dufite kubera ko dufite ijanisha rya 85,2%.

GEREZA YA MUHANGA

  • Gereza ya Muhanga iherereye mu Ntara y’ Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruri, umudugudu wa Ruhina.
  • Gereza yubatswe mu 1973, yari ifite ubushobozi bwo kwakira Imfungwa n’ Abagororwa b’abagabo bangana na 750. Mbere y’uko hubakwa étage abagabo bafungirwaga mu nzu nto yaje guhindurwamo gereza y’abagore akaba ariyo stock ya Logistics muri iki gihe.
  • Muri 1987 hongeweho chapelle A,B,C z’ubu harimo ibyumba byari bigenewe abana bataruzuza imyaka 18 n’aho gusengera.
  • Nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1995 Gereza yaraguwe hashyirwaho igipangu cy’aho bita i Nsinda aho yari ifite hangars eshatu (3) zatumye igira ubushobozi bwo kwakira abagera ku 3,500. Kuhita NSINDA,byatewe n’uko kubera ubucucike bukabije bwari muri gereza isanzwe ,hari haranditswe bagororwa bari biteguye kwimurirwa (Transfert) muri Gereza ya NSINDA (Rwamagana y’ubu),noneho umunsi wo kubimura basohoka byitwa ko ariho bagiye. Icyo gice nicyo cyubatswemo igikoni n’ibitaro by’abagororwa na Hangar yo kwakiriramo abarwayi.
  • Muwa 2005 kubufatanye n’umuryango utagengwa na Leta w’abasuwisi witwa Fondation DiDé(Dignité en Détention) hubatswe ibyumba 2 by’amashuri byaje guhinduka Salles za ICT ndetse n’ibiro by’uwari uyihagarariye kuri Gereza ari byo byaje guhinduka Safety&security Office. Ubwo abana (mineurs) bajyaga kwiga muri rya shuri rya ruguru bavuye muri Gereza y’abakuru. Muri 2006 nibwo Fondation DiDé yakomeje inkunga yayo hubakwa Gereza y’abana (mineurs) b’abakobwa n’abahungu batarageza ku myaka y’ubukure;yomekwa ku ruhande rwa za Chapelles A,B na C. Mu gice kimwe harimo icumbi (6m x3.90m) ry’abakobwa ribangikanye n’ibyumba bibiri by’amashuri y’imyuga n’ibiro by’abarimu (salle des enseingants), mu kindi gice hakabamo inzu y’abahungu (14.50 m x6.90m) ifite n’imbuga ngari (497.61m² ) yashyizwemo ikibuga cya Basket. Muri 2006 hubatswe igikoni (35,40×13,40) cya Gereza hanze kiva imbere .aho cyari hatuzwa abagororwa hitwa BLOC ya 6A. Ubu hashinze ihema rya Bloc ya 9A. Muri uwo mwaka wa 2006, nibwo hubatswe inzu yo metswe kuri biro by’umukozi wa DIDé iba ibiro bya Logistics Officer (Ubu niyo Amourror). Muri 2009, ku bufatanye n’umuryango wegamiye itorero ry’abadiventiste (ADRA) hubatswe Ivuriro (VCT) rya Gereza rifite aho bakirira abarwayi,ibyumba basuzumiramo,ibiro bya muganga ndetse n’icyumba cya pharmacie. Hubakwa kandi n’inzu mberabyombi (sale polyvalente) ya 11,80mx16,00m ifite n’igice cy’isomero (bibilotheque). Muri 2009, hubatswe inzu yari Mess mu gice kimwe mu kindi harimo Cantine ya Gereza.
  • Muri 2010 haje kubakwa Gereza y’abagore hepfo ya chapelles igizwe n’ibyumba bitatu : Bloc A (8.10 m x18.82m),Bloc B (22.60m x 8.10m) na Bloc C(8.10m x 6.50 m),ifite yari ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 440.
  • Muri 2010 hubatswe ibyumba (18,20×7,40) bibiri by’amashuri y’abana (mineurs) ari ryo ryaje kwimurirwamo Greffe muri 2021. Muwa 2010,ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu witwa ENFANT CHEZ SOI yateganyirizwaga kuba irerero ry’abana babana na ba nyina bafunze ariko yatinze kuzura ,abo bana batangiye kujya kuri Centre Psychosocial AMAHORO.
  • Muri 2011,ku bufatanye n’umukorerabushake MUSAYIDIRE Eugenie n’umuryango w’abadage udaharanira inyungu witwa Green Helmets, hubatswe Centre Psychosocial AMAHORO mu rwego rwo kubonera abana babana na ba nyina bafunze aho birirwa ku manywa.
  • Muwa 2014 mu kwezi 6 habayeho inkongi y’umuriro muri Gereza mu gipande cy’i Nsinda hangars zarimo zirashya , ziza gusimbuzwa Amahema, ariko nabyo bigabanya ubushobozi bwo kwakira abafungwa bituma hagenda habaho ubucucike.
  • Muri 2020,hatangiye imirimo yo kwagura Gereza y’abagore hubakwa ibyumba n’urugo ahari Greffe .
  • Mu 2021, abagore bimurirwa muri gereza nshya, aho bari bari mbere hahindurwa Gereza y’abagabo yashyizwemo abasaza. GEREZA ya Muhanga ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bafunzwe 3063 ariko ikaba irimo 6.441 iyo habazwe ubucucike hakurikijwe imyanya yo kuryamamo kuko buri mugororwa yemerewe 1,6m², Ikaba ifite Ubucucike bwa 227,5%,
  • Gereza ya muhanga yubatse ku ubuso bwose bungana na 156.932 m²,harimo ubuso bwo kuryamaho bungana na 4,831m².

GEREZA YA MUSANZE

  • Gereza ya Musanze yubatswe muri 1935,ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 800.
  • Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, hagiye hiyongeraho izindi nyubako kuburyo Gereza yaje kugera kubushobozi bwo kwakira abagororwa 2262 ikaba icumbitse Abagabo n’abagore.
  • Ubu Gereza ya Musanze icumbikiye Imfungwa n’abagororwa:3930.

GEREZA YA RUBAVU

  • Gereza  ya Gisenyi yashinzwe muw’1937 n’abakoroni b’ababirigi ,ifite ubuso bugera kuri hegitari imwe(1ha) , ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 750.
  • Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muw’1994 Gereza ya Gisenyi yongeye kwakira abafungwa ,hanyuma muw’1998 hiyongeyeho indi nyubako bituma Gereza igira ubushobozi bwo kwakira abafungwa bagera kuri 2,200(abagabo,abana,n’abagore) ;
  • Mumwaka w’ 2011 Gereza ya Gisenyi yarimuwe ihindurirwa inyito yitwa Gereza ya Nyakiriba nayo yaje guhindurirwa izina yitwa  Gereza ya Rubavu iri mu kagari ka Gikombe ,umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu,ikaba iri kubuso bwa hegitari ebyiri(2ha) ;
  • Hubatswemo inyubako eshatu(3) za bandaka zu bakishijwe amabati z’ubatswe muburyo bwa hangangali,  zari zifite ubushobozi bwo kwakira abafungwa 3,500 ;
  • Mumwaka w’ 2014 inyubako ebyiri zarahiye zirakongoka ,abagororwa bacumbikirwa  mu mahema ya CICR ;
  • Mu mwaka w’ 2015 -2017 huzuye amagorofa abiri (2) yubatswe n’abagororwa ,afite ubushobozi bwo gucumbikira abafungwa bagera kuri 1400 ;
  • Mu mwaka w’ 2017-2019 huzuye indi gorofa igeretse kabiri y’ubatswe n’abagororwa ifite ubushobozi bwo gucumbikira abafungwa 2,837 ;
  • Kugeza ubu Gereza ya Rubavu icumbikiye abagororwa  8,263 kubushobozi bwo kwakira abagororwa 6,183, tukaba dufite ubucucike bw’abagororwa 2,080 bangana na 33,64%

GEREZA YA GICUMBI

Gereza ya Gicumbi yubatswe m’Umudugudu wa Kabere, Akagari ka Butare, Umurenge wa Nyankenke,Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru. 

Gereza ya Gicumbi yubatswe mu 1975 ikaba yarabanje kuba ikigo ngororamuco cy’abagore b’inzererezi.

Mu 1996 nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yafungiwemo abagore baregwa ibyaha bisanzwe na Genocide.

Muri 2003 nibwo yahinduwe Gereza yatangiye kwakira imfungwa n’abagororwa bari bavuye kuri Gereza ya Byumba. Yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 2.000 gusa, ubu ikaba ifite imfungwa n’abagororwa 3.678

Gereza ya Gicumbi ifite ubuso bw’ubutaka bungana na Ha 90, naho ubuso Gereza yubatseho bungana na Ha1.

GEREZA YA BUGESERA (Rilima)

  • Gereza ya Bugesera iherereye mu Ntara y’IBurasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagali ka Nyabagendwa,umudugudu wa Cyoma.
  • Gereza  ya Bugesera  yubatswe mu mwaka w’i 1975, ikaba yarifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 700, yubatswe kubuso bwa 349 sqm,
  • nyuma  yaraguwe  igira ubushobozi bwo gucumbikira imfungwa n‘abagororwa 2800,ubu ikaba icumbikiye imfungwa n‘abagororwa bagera 3536.
  • Muri uyu mubare 3536  Gereza ifite ubushobozi bwo kwakira  abagororwa 2800 (3,536-2800),tukaba dufite ubucucike bw’abagororwa 736.

GEREZA YA NYAGATARE

  • Gereza ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’ uburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Burumba ikaba  ifite 6ha mugihe ibikorwa  remezo bya Gereza bifite 1ha
  • Iyi Gereza yabanje kuba gereza y’ abantu bakuru guhera mu 2004 kugeza 2009 ubwo yahindurwaga gereza y’abana kugira ngo yakire abana bato kuva kumyaka 14 years kugeza 18years bava mu gihugu cyose,gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 400 kandi kuri ubu dufite abagororwa 466  bato n’ abakuze 177 bose hamwe bagera kuri 643 
  • Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kwita ku bana b’ingimbi n’Abangavu bahawe igihano cyo gufungwa n’ inkiko, Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Imfungwa n’ Abagororwa (RCS) yashyizeho Gereza yihariye y’abana ya Nyagatare ikaba yarashyiriweho kwakira abana b’ ingimbi n’ abangavu (bafite hagati y’imyaka 14 na 18) bagonganye n’ amategeko kugirango baharangirize ibihano bahawe n’ inkiko. 
  • Ishingiye ku ntego z’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), Gereza ya Nyagatare yita ku butabera, kugorora n’ubumenyi, by’umwihariko mu rwego rwo kugorora abana,  Gereza ya Nyagatare ikaba ishyira mu bikorwa gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubumenyingiro (imyuga: Ububaji, Ubwubatsi, Gusudira, Ubudozi, Ubwogoshi) aho abana barangije Icyiciro rusange cy’Amashuli yisumbuye batangiye gukora Ibizamini bya Leta kimwe na bagenzi babo badafunze kuva mu mwaka wa 2016 abandi barangiza amasomo mu myuga inyuranye yavuzwe haruguru nabo bahabwa impamyabushobozi (Certificates).
  • Abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare abenshi usanga barishoye mu byaha bihanwa n’amategeko bitewe n’ubujiji kudasobanukirwa n’ amategeko n’ubuzima babagamo mbere butameze neza mu miryango yabo, bamwe ntibaba bakibana n’imiryango yabo, abandi ari impfubyi barererwa mu yindi miryango, abandi imiryango yabo yarabatereranye n’aho abandi n’ubwo baba babanaga n’imiryango yabo ugasanga batari bameranye neza nayo mu buryo bwo kubitaho cyangwa harimo amakimbirane, iyo mibereho ikaba yabakururira mu gukora ibyaha bitandukanye birimo Kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, Ubujura, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana ku ngufu, kwihekura, n’ ibindi binyuranye.
  • Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, nyuma yo kugongana n’amategeko bagafungwa, abenshi mu bana baza bafite ibibazo byo mu mutwe n’iby’imyitwarire bikomeye hakiyongeraho kumva ko bafunzwe ubuzima bwabo bukarushaho guhungabana; Gereza ya Nyagatare ikaba ishyira imbaraga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bwabo, abana bafashwa gusubirana imbaraga, kwiyakira, kugorora imitekerereze yabo no guhindura imyitwarire kugirango n’ izindi gahunda (Programmes) zibagenerwa zitange umusaruro.

GEREZA YA NYANZA

  • Iyubakwa rya gereza ya Nyanza ryatangiye mu 2002 ritangira gukurikizwa mu 2005. Iyi gereza yakira bamwe mu banditsi bakomeye ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagororwa bo mu rukiko rudasanzwe rwashyiriweho SierraLeone .

Mu makuru twakusanyije gereza ya Rwamagana, Rusizi na Ngoma nta makuru yazo afatika twabonye ngo tuyabatangarize, n’ababoneka tuzayongera muri iyi nkuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda na RDC ntibivug rumwe ku musirikare wa FARDC wafatiwe mu Rwanda
Next articleUganda: Abaganga bo mu bitaro bya Ebola bari mu myigaragambyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here