Home Amakuru Sudani yepfo igiye gufasha ibihugu byo mu Karere kubona ibikomoka kuri peterori

Sudani yepfo igiye gufasha ibihugu byo mu Karere kubona ibikomoka kuri peterori

0

Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli muri Sudani yepfo, Puot Kang Chol, yatangaje ko ubu uruganda rutunganya ibikomoka kuri peterori rw’iki  gihugu rukora kandi ko vuba aha ruzaha ibihugu 10 byo mu karere   ibicuruzwa bitunganye by’ibikomoka kuri peteroli.

Ikigo gifite icyicaro i Bentiu, umurwa mukuru wa leta ikungahaye kuri peteroli, cyatangiye gukora muri Werurwe uyu mwaka.

Minisitiri avuga ko ibicuruzwa bitunganyijwe bivuye muri uru ruganda birimo lisansi na mazutu  bizaba bihagije kugira ngo bikoreshwe mu gihugu ndetse no kugeza mu bihugu bituranye.

Uruganda rwa Bentiu rufite ubushobozi bwo gutanga utugunguru tugera  ku 10,000 ku munsi (bpd) ariko kuri ubu ikora ku bushobozi bw’utugunguru 3000 gusa.

 u Rwanda rushobora kuba kimwe mu bihugu izungukira kuru uru ruganda  mu kubona ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peterori bihendutse kuko ruhurira mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Yavuze ko Sudani y’Amajyepfo ifite peteroli nyinshi mu karere kandi ko igomba kuba ihuriro n’isoko ritanga ibikomoka kuri peteroli.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbibazo byagaragaraga muri cyamunara byabonewe igisubizo
Next articleAmafoto n’amashusho: Imodoka iguruka yakorewe igeregeza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here