Home Imikino Sugira afashije Rayon sport kwikura imbere ya Gasogi mu mukino warebwe n’abarenga...

Sugira afashije Rayon sport kwikura imbere ya Gasogi mu mukino warebwe n’abarenga 5000

0

Rayon sport itsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa mu mukino wabo wambere wa shampiyona wari ubereye ijisho ku barenga ibihumbi bitanu bawukuriye kuri youtube y’iyi kipe y’ubururu n’umweru mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nta mufana winjira muri sitade.

Ni umukino wabereye kuri stade nkuru y’Igihugu urangwa no gusatira izamu cyane kwa Rayo sport ariko ibura amahirwe yo kuboneza mu nshundura. Mu minota 10 yambere Rayon sport yatsinzemo ibitego bibiri ariko byose umusifuzi avuga ko ababitsinze bari baraririye.

Mu minota itatu y’inyongera nibwo Manasseh Mutatau yahaye umupira Sugira Erneste wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego n’umutwe kuko yari yegereye izamu cyane umuzamu wa Gasogi United nti yamenya aho umupira uciye.

Abakinnyi nka Manasseh Mutatu, Kevi Muhire, Idriis Dagnogo n’abandi bagiye babona amahirwe yo guitera mu izamu ariko ntibibahire kuko bateraga hanze cyangwa umuzamu wa Gasogi United akawukuramo.

Ibi bitumye ikipe ya Rayon sport inganya amanota atatu na Rutsiro FC bayobora itsinda rya… bahuriyemo Gasogi United na Kiyovu sport zikomeza kunganya ubusa bw’amanota.

Rayon sport izacakirana na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatau mu mikino wa kabiri wa shampiyona.

Mu  wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC nyuma yo guhabwa igikombe cya shampiyona y’umwaka ishize yatsinze Gorilla FC ibitego bibiri kuri kimwe, ibitego bya APR FC byatsizwe na Nsanzimfura Kedy na Nshuti Innocent.

Uko imikino yo kuwa gatandatru yarangiye

Etincelles 2-5 Police FC

Mukura 1- 1 Sunrise

Musanze 2-4 AS Kigali

Rutsiro 2-1 Kiyovu

Marines 0-1 Espoir

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImyigaragambyo y’abafana ba Manchester itumye umukino wa Liverpool wimurwa
Next articleIntambara ya Babua, perezida wivanga, gusimbuka urupangu ibyatumye Karekezi yirukanwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here