Home Amakuru Tanzania: Perezida Suluhu yababariye imfungwa 5000

Tanzania: Perezida Suluhu yababariye imfungwa 5000

0

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yababariye imfungwa zirenga 5.000 ku munsi mukuru wo kwizihiza ubumwe.

Perezida Samia yasabye abagororwa barekuwe gushyira mu bikorwa amasomo bize muri gereza no kubaho ubuzima bufite inshingano nyuma yo kuba bongeye gusubira mu miryango yabo.

Umunsi w’ubumwe wizihizwa muri iki Gihugu hibukwa italikiu Tanganyika na Zanzbar byishyiriye hamwe bikorwa Tanzania hari kuwa 26 Mata 1964.

Kubabarira imfungwa ku munsi w’ubumwe ni umuco ngarukamwaka.

Umwaka ushize, nyakwigendera Perezida John Magufuli yababariye imfungwa 3.973 mu rwego rwo koroshya ubukana muri gereza.

amakuru ava muri iki gihugu avuga ko gifite imfungwa zigera ku 35.000 muri gereza z’igihugu zose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyenyezi wirukanwe muri Amerika yasabiwe gufungwa by’agateganyo
Next articleRayon sport ishaka guha ruswa abasifuzi, Ferwafa ntiyibeshye kuko byayigora- KNC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here