Home Amakuru Tchad: Babiri biciwe mu myigaragambyo itwikirwamo amabendera y’Ubufaransa

Tchad: Babiri biciwe mu myigaragambyo itwikirwamo amabendera y’Ubufaransa

0

Ikirere cya N’Djamena cyabyutse cyuzuyemo umwotsi uturuka ku bigaragambyaga batwikaga amapine n’amabendera y’Ubufaransa.

Induru yabo iramagana ubutegetsi bw’inzibayuho bw’abasirikare b’iki gihugu

Abigaragambya barasaba ibiganiro byuzuye bigomba kuvamo amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure

 gisirikare ayahisemo gukoresha ingufu mu gutatanya abigaragambya.

Abantu benshi bavuze ko babonye abapolisi bashiznwe kurwanya imvururu bari kumwe n’abarinda perezida binjira mu go z’abantu bashakamo abigaragambya.

Interineti nayo yafunzwe kugirango igabanye ihererkanya ry’amakuru mu bigaragambya. Imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri yahitanye ubuzima bw’abantu babiri bishwe n’ingabo za leta mu gutatanya abigaragambya.

Ubwiyongere bukabije bw’abigaragambya mu mijyi itandukanye ya Tchad bwongera ubwoba bw’uko Tchad ishobora kuba igihugu cy’akajagari nyuma y’urupfu rwa Idriss Déby.

Perezida Macron w’Ubufaransa yamaganye cyane abigaragambya abasaa gutuza ku bw’ineza y’igihug cyabo.

Iki gihugu cyugarijwe n’ibitero by’inyeshyamba mu majyaruguru, Front for Alternation and Concord irwana ishaka  guhirika ubutegetsi bwa gisirikare.

Inyeshyamba ziherutse gutanga ibiganir zitangaza ko zidashyigikiye akanama ka gisirikare kari ku butegetsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFilippo ukuriye HCR yaherekeje impunzi zari zitahutse zivuye mu Rwanda azigeze i Burundi
Next articleGen Ibingira agiye kumara ukwezi afunzwe mu gihe Gen we Muhire bamuguye gitumo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here