Home Politike Togo niyo yasimbuye Angola mu guhuza u Rwanda na RDC

Togo niyo yasimbuye Angola mu guhuza u Rwanda na RDC

0

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yemejwe n’inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza ku bibazo biri hagati y’u Rwnada na repubulika ya Demokarasi ya Konngo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yatangaje ko Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé umuhuza tariki ya 12 Mata, nyuma y’iminsi mike yemejwe n’inama nkuru y’uyu muryango.

Komisiyo ya AU yasabwe gukorana n’impande bireba kugira ngo hategurwe ibiganiro byubakiye ku byagezweho muri gahunda y’amahoro yahujwe ya Luanda na Nairobi.

Gnassingbé asimbuye Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, João Lourenço, wavuye kuri ubu buhuza tariki ya 24 Werurwe kugira ngo yibande ku birebana n’iterambere rusange rya Afurika.

Asanze umubano w’u Rwanda na RDC ukizambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. RDC irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Guhitamo Gnassingbé ngo abe umuhuza byashingiye ahanini ku mubano mwiza Togo isanzwe ifitanye n’u Rwanda ndetse na RDC muri iki gihe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAho politiki nshya yo kurwanya ruswa igeze ivugururwa
Next articleUrubanza rwa Manzi n’umugore we bashinjwa uburiganya rwongeye gusubikwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here