Tom Byabagamba yongerewe igifungo yari yarakatiwe

Col Tom Byabagamba yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka 3  ku cyaha cy’ubujura aregwa ko yakoze ubwo yari muri gereza.

Uyu wahoze ayoboye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu Tom yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku bindi byaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Bari mu cyumba cy;urukiko, Icyemezo cy’urukiko cyasomwe nyuma y’amasaha abiri gitegerejwe kuko ikoranabuhanga ry’amashusho rikoreshwa ryabanje kugorana.

Umucamanza yashimangiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha ategeka ko Tom Byabagamba afungwa imyaka 3.

Gusa yasobanuye ko iki gihano cyongerewe kivuye ku mwaka umwe n’igice kuko ibi byari bibaye insubiracyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cy’ubujura cyakozwe ubwo Tom Byabagamba yari mu bujurire mu rundi rubanza yahamijwemo ibyaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Buvuga ko uyu mugabo ufungiye muri gereza ya gisirikare ya Kanombe yasanganywe telefoni muri gereza, yabazwa akavuga ko yayikuye mu cyumba cy’urukiko yagiye kuburana.

Ku bushinjacyaha, ubu ni ubujura kuko yihaye uburenganzira ku mutungo utari uwe.

Gusa uregwa we agasobanura ko kuba yarasanganywe telefoni muri gereza ari ukurenga ku mabwiriza ya gereza, ko atari ubujura kuko nta n’umuntu wareze avuga ko hari icye cyibwe.

Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha barimo abasirikare barinda gereza bemeza ko basatse Byabagamba bakamusangana iyi telefoni.

Gusa uregwa ariko avuga ko inyandiko mvugo yakozwe yemeza ko yasanganywe telefoni ariko ko itavuga ko yayifatanywe yayibye.

Byabagamba kandi avuga ko atakurikiranwaho icyaha cy’ubujura kandi nta muntu watanze ikirego asaba gusubizwa ibye byibwe. Umucamanza na we yashimangiye ko ubushinjacyaha bukurikirana ikirego bwagejejweho ariko ngo bufite n’ububasha bwo gukurikirana uwakoze icyaha kabone n’ubwo haba nta kirego cyatanzwe.

Ngo bwifashishije amakuru yabonetse muri telefoni bwemeza ko yibwe, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hatahuwe umugambi wo gutoroka gereza Byabagamba yari kugeraho yifashishije iyi telefoni.

Gusa iki cyaha cyo ngo ntiyagikurikiranwaho kuko cyaburijwemo kitaraba.

Nyuma y’iki gihano gishya, Tom Byabagamba agomba kumara imyaka 18 muri gereza dore ko yari asanzwe yarakatiwe indi 15 ku byaha birimo kwanduza isura y’u Rwanda mu mahanga.

Mu mwaka wa 2016 yari yakatiwe gufungwa imyaka 21 ariko iza kugabwanywa igera kuri 15 nyuma y’ubujurire.

Mu bihe byose yamaze mu nkiko, Byabagamba ubu wamaze kwamburwa amapeti yose yakomeje guhakana ibyaha byose aregwa akavuga ari ibihimbano. Kuri iki cyaha gishya cy’ubujura, Byabagamba yumvikanye mu rukiko avuga ko iki kirego ari agahomamunwa kuko umuntu wo mu rwego rwe atakwiba akantu k’ubusabusa nka telefoni.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *