Home Politike Tom Ndahiro ntiyemera ko abimukira bo mu Bwongereza bazatuzwa ahaba imfubyi za...

Tom Ndahiro ntiyemera ko abimukira bo mu Bwongereza bazatuzwa ahaba imfubyi za Jenoside

0
Inzu ya One dollar campaign yatujwemo jimfubyi bwambere muri 2014

Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza birimo The mirror, independete, walesonline.co.uk bitangaza ko abimukira bazava mu Bwongereza bazanwe mu Rwanda bazatura mu nzu zisanzwe zituwemo n’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi nkuru zasohotse uyu munsi bamwe bavuze ko ari ibihuha bashingiye ku kuba nta makuru yuzuye azirimo agaragaza nyirizina aho izi nzu ziherereye ngo zinatangaze isoko y’amakuru yazo.

Ibi binyamakuru bivuga ko byavuganye na zimwe mu mfubyi zari zituye muri izi nzu ariko zabwiwe ko zigomba gushaka ahandi zitura ko zitakemerewe gutura muri izo nzu.

Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside avuga ko izi nkuru ziri mu mujyo umwe n’izindi zisanzwe zisebya u Rwanda. ibi yabigaragaje akoresheje urubuga rwe rwa twitter.

Tom Ndahiro aganira n’ikinyamakuru intego avuga ko ibi bitashoboka mu Rwanda kuko nta muntu wa kwamburwa umutungo we na leta.

yagize ati: ” Mu Rwanda hari umuntu w’imfubyi leta yakura mu nzu ariyo yayimuhaye?” Tom Ndahiro akomeza avuga ko iyi nkuru ” Idafatika kuko mu bantu 22 ngo bagiye kwirukanwa nta n’umwe izina rye rigaragara.”

” Ntabwo arizo mpunzi zambere zije mu Rwanda, twakiriye nyinshi ziturutse mu Burundi, DRC, Afghanistan, abavanywe muri Libye n’ahandi abo hari uwo bakuye mu nzu ngo bayigemo, abagiye kuza se bo ni bantu ki kuburyo babanza kwirukana abandi bantu munzu basanzwemo.”

Tom Ndahiro akomeza agira ati : ” Ibinyamakuru nka The mirror na independent ni ibikunda gukora inkuru za byacitse bishaka gushitura abantu gusa.”

U Rwanda ruherutse gusinya amasezerano n’igihugu cy’Ubwongereza yemerera u Rwanda kwakira bamwe mu bimukira bari muri iki gihugu badafite ibyangombwa byo kuhatura. ni amasezerano bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni zirenga 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Bwana Mukuralinda Alain ntiyasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje tumubaza aho abimukira bazaturuka mu Bwongereza bazatuzwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePolisi na RIB baruciye bararumira babajijwe kuri Kizito Mihigo
Next articleBa Slay queen b’Abanyarwanda baraburirwa ku mafaranga bakura Dubai na Nigeria
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here