Home Politike Tom Ndahiro yahase ibibazo Gen Muhoozi

Tom Ndahiro yahase ibibazo Gen Muhoozi

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba wingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yatangaje ko birukanye ku butaka bwa Uganda umukozi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa wari ugeze muri iki Gihugu. nyuma yo gutangaza ibi Tom Ndahiro yahise asaba uyu mu Jenerali umwirondoro w’umuyoboke wa RNC wirukanwe ku butaka bwa Uganda.

Tom Ndahiro asanzwe azwi cyane mu kuvuga ku ngingo za politiki zitandukanye cyane ku bijyanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma yuko Gen Muhoozi atangaje ko hari umukozi wa Kayumba Nyamwasa wirukanwe akigera ku butaka bwa Uganda, agahita anihangiriza Gen Kayumba kubuha ubutaka bw’iki gihugu ntabukorereho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Tom dahiro yahise asaba gen Muhoozi kuvuga umwirondor w’uwo muntu wirukanwe muri Uganda kuko ngo benshi bakeneye kumumenya, gusa nta gisubizo Muhoozi aramuha kugeza ubu.

N’ubwo Gen Muhoozi atasubije Tom Ndahiro wifuzaga kumenya umwirondo w’umuntu wirukanwe muri Uganda, ikinyamakuru intego cyamemye ko Robert Mukombozi, usanzwe ari umuhuza bikorwa wa RNC muri Australi akaba arinaho asanzwe atuye ariwe wirukanwe ku butaka bwa Uganda adakoze icyari kihamujyanye.

Robert Mukombozi yabaye umunyamakuru mu Rwanda akorera ibinyamakuru bitandukanye birimo The Newtimes anahagararira ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda i Kigali.

Amakuru avuga ko Robert Mukombozi wirukanwe muri Uganda ari umuntu wa hafi cyane wa Gen Kayumba Nyamwasa.

Mukombozi yafatiwe ku kibuga cy’indege afatwa n’inzego z’umutekano za Uganda ahita ajya guhatwa ibibazo birangiye ategekwa guhita asubira iyo avuye.

U Rwanda rumaze igihe rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kuba abafite iyo migambi bayitunganyiriza ku butaka bwa Uganda. Gusa ibi bikaba biri mu nzira nziza yo gukemuka kuko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka Uganda ikizeza u Rwanda ko ibyo ishinjwa bitazongera kubaho. kwirukana Mukombizi ku butaka bwayo ni kimwe mu bimenyetso by’uko ibyo Uganda yemereye u Rwanda itangiye kubishyira mu bikorwa.

Ibi bibaye mu gihe RNC yo yatangaje ko yifuza ibiganiro na Leta y’u Rwanda, yandikiye Perezida w’u Burundi Ndayishimiye imusaba kuba umuhuza muri ibyo biganiro.

Hari n’andi makuru yavugaga ko u Rwanda nawo rwohereje intumwa zayo kubonana n’abantu bo muri RNC ariko, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh yarabihakanye avuga ko bitigeze bibaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburezi bw’abafite ubumuga buracyagoranye mu mashuri
Next articlePerezida Kagame yabonanye n’umuyobozi wa UNICEF ku isi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here