Sosiyete y’ubucuruzi bw’imodoka n’inzu Tom Transfers, ivuga ko yafunze imiryango nyuma yaho irezwe mu nkiko isabwa miliyari ebyiri n’abakiriya bayo.
Tom Transfers, ikorera mu Rwanda no mu bindi bihugu yarezwe n’abakiriya bayihaye amafaranga ngo ibazanire imodoka ariko kuva muri Gicurasi umwaka ushize nta muntu n’umwe urabona imodoka yatumije.
Umwe mu batumye imodoka Tom Transfers mu gahinda kenshi ati: “Turacyari mu gihirahiro. Twumvise ko RIB iri kubikoraho iperereza ariko ntituzi ibizakurikiraho.”
Umuyobozi wa Tom Transfers, Munyaneza Thomas, yavuye mu gihugu mu mezi ashize ubwo iki kibazo cyatangiraga gututumba. Bamwe mu bavuga ko bambuwe na Tom Transfers babwiye ikinyamakuru The newtimes, ko bayireze mu rukiko barayitsinda ariko umuhesha w’inkiko abura imitungo yayo ngo ivemo ubwishyu. N’ubwo iri tsinda rivuga ko ryatsinze Tom Transfers rikabura ubwishyu hari abandi bakomeje kuyirega bibumbuye hamwe, abarega umwe umwe ku giti cye n’abandi bahisemo gucisha ikirego cyabo mu Rwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Uhagarariye irindi tsinda ry’abambuwe na Tom Transfers avuga ko bagerageje gushaka igisubizo binyuze mu bwumvikane ariko biba iby’ubusa.
Ati: “Twaganiriye na nyiri Tom Transfers, dushakira igisubizo hamwe ariko birananirana. Kuva mu kwezi k’Ukuboza twamuhaye igihe ntarengwa cy’amezi atatu ariko arayanga kuko we yashakaga  ko tumuha amezi arenga atandatu yiyongera ku yandi atandatu yari ashize ngo abone kutwishyura “.
Nyuma y’uko Tom Transfers inaniwe kumvikana n’aba bantu 65 bahise bahitamo inzira y’inkiko ubu bategereje ko urukiko rubaha italiki yo kuburana.
Abantu barenga 200 nibo barega Tom Transfers, aba bose basaba leta gushyira imbaraga mu kibazo cyabo kigakemurwa vuba. Aba bavuga ko Tom Transfers itahombye bityo ko ikwiye kubishyura.
Bati: “ Tom Transfers ntiyigeze ijya mu rukiko ngo ivuge ko yahombye kugirango iseswe, ibi bivuze ko itigeze ihomba ifite amafaranga. Dukeneye ko idusubiza amafaranga yacu twayihaye. Hari abandi bantu batwisunzeho dutangira hamwe ikirego turi 65, twe turasaba amafaranga agera kuri miliyari ariko hari n’abandi bahisemo kuyirega ku giti cyabo umwe umwe.”
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Tom Transfers, Uwimana Willy Erneste, yemera ko bafunze imiryango nyuma yaho barezwe mu nkiko.
Uwimana ati: “ Hari abakiriya bahisemo kugana inzira y’inkiko abandi nabo bashaka uko ikibazo cyakemuka biciye mu bwunzi, ariko n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB narwo rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaha cy’uburiganya twarezwe. Twahisemo kuba turetse gukora kugeza ibibazo bikemutse n’iperereza rirangiye.”
Uwimana akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye bafunga imiryango ari uko nyiri Tom Transfers, Munyaneza Thomas  nawe atari mu Gihugu.
Thierry Murangira, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha  (RIB) yabwiye itangazamakuru  mu kwezi gushize ko iperereza rigikomeje.
“ Tom Transfer ni kimwe mu bigo bifite ibibazo byo kuriganya abantu mu buryo butandukanye. Kuva muri Nyakanga RIB, imaze kwakira ibirego birenga 120 birega Tom Transfer ndetse na nyirayo ntakiri mu Gihugu.”
Umuvugizi wa Rib akomeza avuga ko Tom Transfer, iregwa ibyaha birimo uburiganya, inyandiko mpimbano,gutanga sheik zitazigamiwe.