Home Imikino Tottenham yirukanye Jose Mourinho

Tottenham yirukanye Jose Mourinho

0

Tottenham ntiremeza iki cyemezo, ariko byamenyekanye ko Mourinho iki  cyumweru atagisoza muri iyi kipe kuko umukino wanyuma w’igikombe cy’Igihugu iyi kipe izakina na Manchester City mu mpera z’ iki cyumweru atazawutoza nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza by’imikino nka Sky Sport, telegraph n’ibindi bibitangaza.

Mourinho yatangiye gutoza  Spurs mu Gushyingo 2019, asimbuye Mauricio Pochettino, asinyana amasezerano kugeza mu mwaka w’imikino wa 2023 urangiye.

Mu mwaka we wambere akigera muri iyi kipe, Mourinho yavanye Tottenham ku mwanya wa 14 muri Premier League yari ayisanzeho  arangiza ku mwanya wa gatandatu – abona itike yo gukina imikino y’ugikombe cya Europa – ariko muri uwo mwaka asezerewa muri Champions League muri kimwee cya munani  na RB Leipzig.

Kuri ubu Spurs iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona ho irushwa amanita atanu n’ikipe ya kane.

Jose Mourinho iyi ni ikipe ya gagatu yo mu bwongereza imwirukanye kubera umusaruro muke nyuma ya Chelsea na Manchester united.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwami Muswati agiye kwizihiza isabukuru ye mu buryo budasanzwe
Next articleAbagize guverinoma bari gusobanurirwa raporo nshya ivuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here