Home Uncategorized Twagize uruhare mu kurwanya ibihuha ku rukingo rwa Covi-19-Pasiteri Josias Nkunsi

Twagize uruhare mu kurwanya ibihuha ku rukingo rwa Covi-19-Pasiteri Josias Nkunsi

0

Abihayimana bavuga ko bagize uruhare mu kurwanya Covid-19 bashishikariza abayoboke b’amadini n’amatorero bayobora kubahiriza amabwiriza no kubakangurira kwikingiza bamaganira kure ibihuha bivugwa ku nkingo za Covid-19.

Pasiteri Josias Nkunsi Sebujisho uhagarariye itorero ry’Abangirikani muri Paruwasi ya Rebero mu Murenge wa Kigarama mu mujyi wa Kigali, avuga ko abayobozi b’amadini bakomeza kugira uruhare mu guca ibihuha bivugwa ku nkingo no kucyorezo cya Covid-19 mu kurinda abanyarwanda.

Kagira ati”mbere bigitangira habayemo amakuru menshi cyane avuga ko inkingo aruburyo bwo kwica abaturage cyangwa se kubabuza ubuzima bwabo mugihe kizaza, ariko nyuma twagerageje kubasobanurira tubereka ko ataribyo kandi barabyumvise.”

Pasiteri Josias Nkunsi Sebujisho akomeza avuga ko n’ubwo mu matorero bakorana nta pasiteri ukerensa urukingo ariko ko bitababuza ku rwigishaho.

“Mubo duhagarariye nkumuyobozi mu rwego rwamadini n’amatorero abo ntabwo tubafite,bashobora kuba bari ahandi cyangwa se hari ababikora mu ibanga ariko twe ntabo dufite. Twe dukomeza kwigisha abakirisitu bacu akamaro k’urukingo no kudaha agaciro ibyo bihuha bindi.”

Habimana Jackson, ni urubyiruko rukora akazi k’ubukorera bushake mu gifasha abanyarwnada kwirinda Covid-19 mu murene wa Kigarama mu Kagari ka Bwerankoli  avuga ko mu kwirinda icyorezo cya covid -19 ikigera mu Rwanda byari bigoye bitewe n’uko ntamakuru ahagije bari bafite ariko ko urukingo rwaje bamaze kugira amakuru ahagije ku cyorezo.

Habimana Jackson agira ati: ”Mbere kwigisha abantu kwirinda Covid-19 byari bigoye kuko hari amakuru menshi y’ibihuha n’anadi adafite gihamya ariko inking zaje Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa n’iki cyorezo ku buryo n’ubwo hari abavuga ibihuha ariko bidahabwa agaciro na benshi.”

Habimana Jackson anavuga ko umuntu utarumva akamaro k’urukingo rwa Covid-19 agifite imyumvire itajyanye n’igihe

Agira ati: ”urukingo rufite umumaro ukomeye cyane,hari amakuru mabi kuri Covid-19 y’abantu berekanaga ko covid ari indwara yigihuha,itabaho nyamara abagiye batanga aya babaonye abantu benshi bishwe nayo, babonye n’izindi ngaruka yateye nk guhagarika akazi ka beshi n’ibidni, Kuba rero iki cyorezo cyarabonewe urukingo arirwo rushobora ku kidukiza umuntu akaba yarukerensa yaba afite ikibazo cy’imyumvire”.

Kuva u Rwanda rwatangira gukingira abaturage muri werurwe uyu mwaka, abarenga miliyoni 3 bamaze kubona urukingo rumwe mu gihe abarenga miliyoni 1,9 nabo bamaze kubona inkingo zombi.

Mu Rwanda hatangawa inkingo zitandukanye zirimo izo mu bwoko bwa Pfizer, AstraZeneza,Sinoparharm na Moderna.

MANIRAHARI Jacques

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye kubana n’umukunzi we
Next articleHari abanyarwanda bashobora gukingirwa ku nshuro ya 3 Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here