Twitter yemeje igihugu kizabamo icyicaro cyayo muri Afurika

Urubuga rwa  Twitter rwatangaje ko rugiye gushyira  icyicaro cyarwo ku mugabane wa Afurika aho kizaba kiri muri Gana.

Umwe mu bashinze iyi sosiyete Jack Dorsey niwe wabitangaje abinyujije kuri uru rubuga rwa  Twitter:

Mu gukomeza ikiganiro, Perezida wa Gana, Nana Akufo-Addo, yasubije kuri uru rubuga rwa Twitter, agaragaza ko we na Dorsey bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga  mu cyumweru gishize ariyo yavuyemo uyu musaruro.

Abasesenguzi b’ikoranabuhanga bo muri Afurika bivugwa ko mu gutekereza igihugu Twitter yakoreramo muri Afurika bahisemo ibihugu nka Nigeriya, Kenya cyangwa Afurika y’Epfo kuko ibihugu uko ari bitatu bikomeye mu ikoranabuhanga ku mugabane.

Ariko Bwana Dorsey yatangarije kuri Twitter ko Ghana yatoranyijwe kuko iherutse kwemezwa nk’Igihugu kizabamo ubunyamabanga bw’isoko rusange ry’Afurika. “Ibi bihura n’intego yacu nyamukuru yo gushyiraho icyicaro cyacu kizashyigikira imbaraga zacu zo kunoza no guhuza serivisi zacu muri Afurika.” .

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *