Home Politike U Rwanda ku mwanya wa 17 mu bihugu bifite amahoro muri Afurika

U Rwanda ku mwanya wa 17 mu bihugu bifite amahoro muri Afurika

0
View of Kigali business district with offices, towers and residential homes, and Rwanda's flag.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 17 mu bihugu birangwamo amahoro muri Afurika nkuko bigaragazwa na raporo y’ikigereranyo cy’amahoro ku isi yakozwe n’ikigo cy’ubukungu n’amahoro (IEP) mu mwaka w’ 2021.

IEP ni ikigo cyigenga, kidafite aho kibogamiye, kidaharanira inyungu kigamije guhindura ibitekerezo by’isi ku mahoro nk’igipimo cyiza cyagerwaho, kandi gifatika cyimibereho myiza n’iterambere.

Urebye ishusho igaragaza amahoro ku isi yose nkuko byafashwe muri iyi raporo, u Rwanda ruri ku mwanya wa 83 ku isi mu bihugu 163 byasuzumwe. U Rwanda  rufite amanota 2.028 nyuma yo gutakaza amanota ane ugereranyije n’icyegeranyo giheruka.

U Rwanda kimwe n’ibihug nka nka Liberiya, Zambiya,Gineya-Bissau, Bangladesh, Qatar iyi raporo ibigaragaza ibihugu amahoro yabyo yahungabanye kuva mu mwaka w’2019.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri iyi rapoiro niba yemera ibiyivugwamo cyanga itabyemera.

Iyi raporo kandi ivuga ko abaturage b’Abanyarwanda bafite ibibazo ugereranyije n’uko bari bameze mu myaka itanu ishize.

Ibihug biri imbere mu kugira amahoro

Maurice ni cyo gihug kiyoboye ibindi muri Afurika kuri uru rutonde rw’amahoro ikaza ku mwanya wa 28 ku isi, ikurikirwa na Ghana ku mwanya wa kabiri. Botswana yegukanye umwanya wa gatatu muri Afurika kandi iza ku mwanya wa 41 ku rutonde rw’amahoro ku isi.

Isilande iri ku mwanya wa mbere nkigihugu cy’amahoro ku isi n’amanota 1.1. Nouvelle-Zélande, Danemarke, Porutugali, na Sloveniya biri ku mwanya wa kabiri, uwa gatatu, uwa kane, n’uwa gatanu.

Ibihugu bidafite amahoro nk’uko uru rutonde rubigaragaza

Ibihugu bitanu bifite amahoro make ku isi, ukurikije igipimo cy’amahoro ku isi 2021 ni Iraki (iri ku mwanya wa 159), Sudani yepfo (iri ku mwanya wa 160), Siriya (iri ku mwanya wa 161) Yemeni (iri ku mwanya wa 162) na Afuganisitani (ku mwanya wa nyuma163).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukuru w’ubucamanza yapfiriye mu rugendo rw’akazi
Next articleByemejwe: Karasira Aimable nyuma yo gufungwa yanduye Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here